Nyamasheke: Umusore yapfuye azize impanuka y’ imodoka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nyamasheke: Umusore yapfuye azize guparamira imodoka

Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wo mu Karere ka Nyamasheke, yitabye Imana nyuma yo guparamira imodoka ariko agongwa ayururuka.

Amakuru avuga ko uyu musore bivugwa ko yuriye iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Jarama, Dusabimana Christine, yavuze ko abana bari baparamiye ari benshi ariko bamwe bavaho ubwo umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu yababujije  ariko Ntirushwa agumaho.

Ati “Babonye igenda buhoro ahazamuka barayurira, umugabo utuye muri uyu Mudugudu arabacyaha ngo bayiveho, bamwe baramwumvira bayivaho, abandi barimo  uriya musore bayigumaho.”

Uko bamwe bagendaga bavaho, bageze haruguru gato inyuma yabo haturuka imodoka ya Agence itwara abagenzi, ivuza ihoni kuko umushoferi w’iyo kamyo bari bariho yari yamaze kubona ko bariho agenda gake bagenda bururuka.

Igihe umusore yari arimo yururuka kuko yabonaga inyuma hari iyo modoka yindi, ashaka kururuka yerekeza ibumoso ngo yambuke umuhanda, ntiyamenya ko imbere haturutse indi yo itari ipakiye yihuta, ituruka Karongi yerekeza  i Nyamasheke, iramukubita akubita umutwe mu muhanda ahita apfa.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Ni mu gihe umushoferi wamugonze yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo.

Ivomo : Imvaho Nshya

- Advertisement -

UMUSEKE.RW