Abantu bane nibo bamaze kwandura ‘Mpox’ mu Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Mu butumwa bwo kuri ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yemeje ko abantu bane ari bo bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).

Ni mu itangazo ryo ku mugoroba wo ku wa 16 Kanama, ivuga ko bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu mpera y’ukwezi gushize u Rwanda rwatangaje abantu babiri ba mbere bagaragaweho ubushita bw’inkende, umugabo n’umugore bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abo baravuwe barakira basezererwa mu bitaro.

Abandi Babiri banduye barimo kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere cy’uko bazakira vuba kuko batarembye.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, n’izindi nzego mu gukurikirana abahuye n’abo barwayi kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bw’ubushita bw’inkende.

Ni amabwiriza arimo gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand sanitisers).

Harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara nko gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi.

- Advertisement -

Abaturarwanda kandi basabwe kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso.

Basabwe kandi gukurikirana amakuru no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ingendo zituruka hanze y’u Rwanda n’izikorerwa imbere mu gihugu zikomeje nk’uko bisanzwe kuko hashyizweho amabwiriza ajyanye no kurinda abaturage ndetse n’abashyitsi binjira mu gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW