Umusirikare wa Congo yarasiwe hafi y’urubibi n’u Rwanda

UMUSEKE UMUSEKE
Imbunda (Archives)

Amakuru ava mu Burasirazuba bwa Congo aremeza ko hari umusirikare w’icyo gihugu warasiwe hafi y’urubibi rw’icyo gihugu n’u Rwanda.

Byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu ku butaka bwa Congo, ariko buhana urubibi n’Akarere ka Rubavu, umurenge wa Cyanzarwe, akagari ka Busigari,  umudugudu wa Bisizi.

Umunyamakuru wa UMUSEKE i Rubavu yagerageje kugera aho biriya byabereye ariko ntibyamukundira.

Amasasu menshi yavuze ahagana saa mbili z’ijoro zishyira saa tatu (20h00 – 21h00) ku wa Kabiri, ahazwi nko kuri Borne ya 12.

Abaturage bajya mu mirimo yabo babwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko babonye abasirikare benshi ba Congo biri aho byabereye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yarasiwe. Amakuru avuga ko yarashwe na bagenzi be, gusa nta mpamvu yabyo iramenyekana.

Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwa gisivile n’ubwagisirikare ngo tumenye igikurikiraho kuri ibi byabaye.

Kuva umutwe wa M23 ubu ufatanya na Alliance Fleuve Congo watangira intambara mu burasirazuba bwa Congo, umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda waracyendereye, buri ruhande rushanja urundi gufasha abarurwanya.

Aka gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo kakunze kumvikanaho amakuru y’abaraswa, baba basivile bajya mu bikorwa bya magendu muri Congo, cyangwa abasirikare ba Congo barenze urubibi binjiranye imbunda mu Rwanda, cyangwa abagerageje ibikorwa by’ubushotoranyi.

- Advertisement -

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *