Abakozi ba ambasade ya Amerika mu Rwanda basabwe gukorera mu rugo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 kubera indwara ya Marburg yagaragaye mu Rwanda.

Ni ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Marburg cyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda

Ambasade yatangaje ko serivisi zose zasabaga ko abantu bahura n’abakozi bayo zibaye zihagaze zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews).

Iryo tangazo rivuga ko abakorera Ambasade y’Amerika mu Rwanda, bose bagomba gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ya Marburg ikwirakwira, Ambasade ya Amerika i Kigali, yategetse abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”

Ku wa 28 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu ari bo bimaze kwemezwa ko bahitanwe n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg nyuma y’iminsi mike igaragaye mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abantu 26 mu gihugu bose bamaze kwandura iyi ndwara, harimo n’abo batandatu bitabye Imana.

Dr Nsanzimana yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima, inzego za Leta zindi n’abafatanayabikorwa bari gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi ndetse n’abitabye Imana.

- Advertisement -

Dr Nsanzimana yavuze ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hatagira abahandurira.

Yasabye Abanyarwanda kudakuka imitima, bubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo.

Ati “Tuboneyeho uyu mwanya ngo twihanganishe imiryango y’abahitanwe n’iki cyorezo kandi tubizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubufatanye bw’Abanyarwanda aribwo bwatumye hatsindwa ibyorezo byabanje, kandi ko n’iki cyorezo hari icyizere cyo kugitsinda.

Iyi ndwara yandura iyo habayeho uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg.

Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.

Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *