Umutoza w’Amavubi yirinze kwemeza ko azatsinda Bénin

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler, yatangaje ko nta cyizere cyo gutsinda Bénin yatanga, ariko ko bazatuma itoroherwa no kubatsinda.

Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu byo uyu Mudage utoza Amavubi yatangirije Itangazamakuru mu kiganiro yagiranye na ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2024.

Iki kiganiro cyagarukaga ku myiteguro y’imikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Bénin mu guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Umutoza Torsten yavuze ko mbere na mbere yishimira ko abakinnyi be bakibuka ibyo yabatoje mu mwiherero uheruka kuko igihe gishize ari kigufi.

Ati “Ikipe yanjye igenda irushaho kumera neza kuri buri mukino na buri mwiherero. Mu kigero runaka, nishimira ko igihe kiri hagati y’uyu n’umwiherero duheruka gukora ari gito. Niteze ko abakinnyi nibamara kugaruka, birumvikana ko abari aha bo mbibona, amayeri n’uburyo nabigishije mu myiherero ishize biracyari mu ntekerezo zabo.”

Abajijwe ku cyizere cyo gutsinda Bénin afite, Trosten yasubije agira ati “Nta cyo nasezeranya [intsinzi]. Icyakora, nizera ko tuzatuma Bénin ikomererwa no kudutsinda kuri iyi nshuro, by’umwihariko mu mukino wo kwishyura tuzakinira hano i Kigali.”

Frank Torsten kandi yagize icyo avuga ku mukinnyi uherutsekongerwamo, Johan Marvin Kurry ukinira Yverdon Sport FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi.

Ati “Hari uburyo ubona ko ari kugaruka nyuma yo gukiruka imvune. Nishimiye ko ameze neza ku bijyanye n’imbaraga, nk’uko n’abashinzwe iby’ubuvuzi babivuze. Buri myitozo izamuzamurira urwego. Kuri ubu, tugomba gutegereza kugeza igihe imikino izaba yegereje, tukamufataho imyanzuro ku mukino ubanza n’uwa kabiri.”

Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Bénin yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko tariki ya 11 Ukwakira, Amavubi ari bwo azakina na Bénin umukino ubanza uzabera i Abidja, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino ibiri nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria. Itsinda rya Gatatu riyobowe na Nigeria n’amanota ane, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu.

Frank Spitiller yirinze kwemeza ko azatsinda Bénin
Yavuze ko yishimira urwego rwa Yohan Marvin Kury
Ni umusore utegerejweho byinshi
Manzi Thierry yakoze imyitozo ye ya mbere
Ntwari Fiacre yakoze iyi myitozo
Imyitozo yo irakomeje

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *