U Rwanda rwashyizeho itsinda ryihariye ryita ku banduye Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwashyizeho itsinda ryihariye ryita ku barwayi ba Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe kwita ku banduyeVirus  ya Marburg.

Kuwa 27 Nzeri 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg yageze  mu gihugu ndetse hatangira gufatwa ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abahuye na Virus ya Marburg.

Yagize ati “ Buriya gufasha umuntu wahuye ikibazo nk’iki ntabwo ari iby’akanya gato. Ni igihe kirekire. Nakwizeza ko gahunda yatangiye kandi iri gukorwa ndetse no ku miryango y’ababuze ababo ndetse niyo hari gahunda yo gushyingura haba hari amatsinda yita ku buzima bwo mu mutwe no mu mitekerereze kugira ngo babaherekeze mu byiciro byose bacamo by’iki kibazo.”

Yakomeje ati “ Uko tubona iyi miti n’izi nkingo biraza gutanga ikizere ko kuko hari uwo wabwira ukumva ko birangiye ariko iyi miti yagiye iza biraza kugabanya nubwo bwoba ndetse no ku bandi. “

Dr Nzansimana avuga ko nka Minisiteri yashyizeho amatsinda atandukanye agamije gukomeza guhangana na Marburg.

Ati “Buri mugoroba turahura, tukareba imbogamizi zihari, kuko dufite amatsinda agera ku 10, buri tsinda rifite icyo rishinzwe. Ariko hari itsinda muri ayo 10 ryihariye rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe  no gushyingura mu cyubahiro no gufasha abahungabanye abantu bose bahuye n’iki kibazo n’imiryango yabo.”

Avuga ko hari amatsinda ashinzwe gupima , irishinzwe gukurikirana ibikoresho, irishinzwe kuvura, irishinzwe gukurikirana abahuye n’abandi, irishinzwe imibare n’ubushakashatsi, irishinzwe gutanga amakuru no kuyakwirakwiza, irishinzwe imikorananire  ndetse n’irishinzwe ubutabazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Marburg ari indwara yamenyekanye bwa mbere ubwo abantu basaga 31 bari bamaze kuyandura, naho barindwi bagahitanwa nayo mu 1967 mu Budage mu gace ka Marburg na Frankfurt ndetse no muri Serbia mu gace ka Belgrade.

- Advertisement -

Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda. Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducurama.

Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.

UMUSEKE.RW