Shampiyona igiye gukomeza hakinwa umunsi wa Karindwi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’Abagabo y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, Rwanda Premier League Board, rwamenyesheje abayobozi b’amakipe ko shampiyona igomba gukomeza mu mpera z’iki Cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa Karindwi.

Tariki ya 15 Ukwakira 2024, ni bwo habaye inama yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko ikipe zidafite abakinnyi byibura batatu mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, zizajya zikomeza zigakina shampiyona.

Iyi myanzuro ni yo yashingiweho hemezwa ko shampiyona igomba gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa Karindwi mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 25 na 26 Ukwakira 2024.

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira Saa Cyenda z’amanywa, Gorilla FC izaba yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Péle Stadium. Bucyeye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, hazakinwa imikino ine kuko hasubitswe itatu.

Kiyovu Sports izakira Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium, Rutsiro FC izakira Gasogi United Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda, Muhazi United izakira Mukura VS Saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma mu gihe Vision FC izaba yakiriye Marines FC Saa Sita n’Igice z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Imikino yasubitswe irimo uwagombaga guhuza AS Kigali na Police FC, Musanze FC na APR FC n’uwa Rayon Sports yagombaga kuzaba yakiriye Etincelles FC.

Ikipe zidafite abakinnyi byibura batatu mu Amavubi, zigiye gukomeza gukina Shampiyona

UMUSEKE.RW