FARDC iremeza ko yavanye M23 muri Walikale 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
FARDC iremeza ko yavanye M23  mu gace ka Kalembe muri Walikale 

Igisirikare cya DR Congo  gifatanyije na Wazalendo cyatangaje ko cyavanye inyeshyamba za M23 mu gace ka Kalembe muri Walikale. Ni nyuma y’amakuru yemezaga ko umutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru.

Ku wa mbere, bamwe mu bahagarariye Teritwari ya Walikale bemeje imirwano yabaye ku cyumweru n’ifatwa ry’agace ka Kalembe kari hafi y’urubibi rwa teritwari za Walikale na Masisi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi ivuga ko imirwano yubuye ku wa mbere ahagana saa yine z’amanywa muri ako gace hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za leta.

Ku wa mbere nimugoroba igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko cyavanye M23 muri Kalembe kandi ko “FARDC igenzura byuzuye ako gace” nyuma y’uko “benshi [mu bagize M23] basubiye inyuma bagana i Masisi”.

M23 ntacyo iravuga ku byatangajwe na Wazalendo na FARDC.

Imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo yongeye kuvugwa mu gihe mu cyumweru gitaha hateganyijwe gusubukura ibikorwa byo gushaka amahoro by’i Luanda muri Angola.

Abategetsi ba Congo bavuga  ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja DR Congo gufatanya na FDLR, ibyo DR Congo na yo ihakana.

Mu biganiro biheruka guhuza u Rwanda na DR Congo, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga basabye umuhuza , Angola ,kongera agategura “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bazashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi z’umushinga wageza ku mahoro Angola yahaye impande zombi ari wo  Gusenya umutwe wa FDLR ndetse  n’u Rwanda guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *