Perezida w’Inteko yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa ba Leta

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

RUHANGO: Perezida w’Inteko w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, Kazarwa Gertrude avuga ko abaturage bakwiye kumva ko ari abafatanyacyaha ba Leta aho kuba abagenerwabikorwa.

Hon Kazarwa Gertrude yabigarutseho mu muganda ngarukakwezi yifatanijemo n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango.

Muri iki gikorwa cy’Umuganda Hon Kazarwa yabanje gutera ibiti ubuyobozi bw’Akarere bwateguye birimo ibifata ubutaka n’ibivangwa n’imyaka.

Mu ijambo rye, yavuze ko uruhare rw’abaturage mu gushyira mu bikorwa ibibagenerwa ari ngombwa.

Avuga ko bakwiye gukora ibishoboka bagahinga ubuso bwose buhingwaho, mu rwego rwo kurwanya inzara.

Yasabye kandi abaturage ko bagomba gufata amazi y’imvura kugira ngo adatwara ubutaka bahingaho.

Ati “Muri NST2 Leta ifite intego yo kongera inganda, kugira ngo abaturage benshi bazabibe akazi iyo gahunda izahera mu mwaka wa 2024-2029.”

Yasabye abaturage gutoza abana uburere bwiza bakabarinda ibibayobya bibera mu ikoranabuhanga cyane iyo barikoresheje mu buryo butari bwo.’

Gatera Viateur wo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana, yabwiye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko n’abadepite bari kumwe, ko mu Midugudu 12 igize Utugari two muri uyu Murenge igera kuri 4 ariyo ifite amashanyarazi gusa.

- Advertisement -

Avuga ko usibye hmubare mukeya w’abafite jmuriro, hiyongeraho n’amazi mabi abaturage bavoma, akifuza ko abagize Inteko babakorera Ubuvugizi bakabona ibyo bikorwaremezo.

Ati:’Dufite ibyumba by’amashuri bishaje dukeneye ko bisanwa kuko byubakishijwe amatafari ya Rukarakara bigasakazwa n’amategura.’

Uyu muturage avuga ko hari n’amateme yangiritse ku buryo imbangukiragutabara zinanirwa kuyacaho zitwaye abarwayi.

Perezida w’Inteko avuga ko hari ibikorwa abaturage bagaragaje, bimwe muri byo biri mu bushobozi bw’Akarere, ibikomeye Akarere kadafitiye ingengo y’Imali agiye kubigeza mu nzego zibishinzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari imishinga bafite uteganya kugeza ku baturage benshi amashanyarazi n’amazi meza.

Ati: ‘ari amateme Akarere kazasana bidasabye Ingengo y’Imali ya Leta.’

Muri uyu muganda ngarukakwezi, Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragarije abadepite ko hari ibyumba 332 bishaje bikeneye gusanwa.

Meya Habarurema Valens afatanya na Perezida w’Inteko ishingamategeko gutera igiti
Hon Kazarwa Gertrude yafatanije n’Umuturage gutera igiti
Hatewe ibiti birenga 1000
Abaturage bakoze imihanda baca n’imirwanyasuri.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *