Perezida Ndayishimiye yemeje ko u Burundi ari cyo gihugu gikize ku isi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Varisito Ndayishimiye, Perezida w'u Burundi

Perezida Varisito Ndayishimiye yashimangiye ko nta gihugu gikize kurusha u Burundi ku isi, anavuga ko yamenyesheje Banki y’Isi ko atagikeneye imfashanyo, kuko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kugoboka no gufasha ibihugu bikennye.

Yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa KABU 16 ruri mu Ntara ya Cibitoke.

Ndayishimiye yashimiye Imana ko uru rugomero rwuzuye nyuma y’igihe kirekire rwaradindiye kubera abanzi b’iterambere batifuza ko u Burundi bubona umucyo.

Yagaragaje ko ubwo yicaraga ku ntebe iruta izindi mu Burundi, yashyize imbere umugambi wo kongera amashanyarazi, ariko akomwa mu nkokora n’abayobozi batifuzaga iryo terambere.

Ati ” Nsanga urugomero rwa Mpanda barariye amafanga yose bahita bigendera. Nsanga aha KABU 16 iri gusamba. Ni umwana wavutse batamushaka.”

Perezida Ndayishimiye yanenze raporo ya Banki y’Isi yashyize igihugu cye ku mwanya wa mbere mu bihugu bikennye ku isi muri 2024, avuga ko ibyo byakozwe n’abanzi b’u Burundi.

Iyo raporo ivuga ko mu Burundi ikibazo cyo kubura ibiribwa kikubye hafi inshuro ebyiri ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ni mu gihe abaturage bafite amashanyarazi muri iki gihugu batageze kuri 5%, kandi kubona amazi n’ibijyanye n’isuku bikomeje kuba ingorabahizi.

Ndayishimiye ati: “Hari abantu bagize ishyari babonye mu Burundi nta bwaki, nta muturage uburara. Barandika mu binyamakuru, bashyira u Burundi mu bihugu 20 bifite inzara. U Burundi babwandikishije ibara ry’amaraso (ritukura) ngo nicyo gihugu cya mbere gishonje.”

- Advertisement -

Yavuze ko biteye agahinda kubona hari Abarundi barimo barwanya iterambere ry’igihugu cyabo, kandi hamwe n’abo bafatanyije, yababwiye ko “Umwanzi agucira icyobo, Imana ikagucira icyanzu.”

Ati “Niba basenga shitani, nanjye nzasenga Imana turebe uzatsinda undi.”

Gusa, mu Burundi ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho.

Ibiciro birahanitse cyane ku buryo kugira ngo umuntu azagure iby’ibanze nka essence, isukari, sima n’imiti bimusaba kwirya akimara.

Nyamara, ubutegetsi bwo buvuga ko Abarundi batengamaye muri Edeni biherewe n’Imana.

Perezida Ndayishimiye ntashaka kumva mu matwi ye uvuga ko ubukungu bw’u Burundi bugeze aho umwanzi ashaka, uhingukije iryo jambo wese amwita umwanzi w’Igihugu akamuvundereza ibitutsi.

Uyu mutegetsi akunze kugaragaza ko Abarundi bavuga ko batishimye ari abemeye kuba abacakara b’u Rwanda, kuko babayeho mu kababaro.

Ku nzara ivugwa mu Burundi, Ndayishimiye ntahwema kuvuga ko bikwiye ko Abarundi batinyuka bakarya ibiryo biribwa n’abandi bantu ariko bitaribwa n’Abarundi. Zimwe mu ngero atanga  ni umubirizi, ibifwera, iminyorogoto n’ibindi.

Ndayishimiye yemeza ko bafashijwe n’igihugu cy’Ubuhinde, ubukene bwakemutse burundu kuva mu mwaka wa 2015, ubwo u Burundi bwafatirwaga ibihano, ariko iki gihugu kikabugoboka mu rwego rwo kudaha agaciro imfashanyo z’amahanga.

Ndayishimiye afungura urugomero rwa KABU 16

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *