CAF yafatiye Libya ibihano birimo mpaga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Nigeria (Super Eagles) igaragaje ko ubwo yajyaga muri Libya gukina n’ikipe y’Igihugu ya Libya, yafashwe nabi bigatuma uyu mukino udakinwa, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yafashe icyemezo ku byabaye.

Tariki ya 15 Nzeri 2024, ni bwo Libya yagombaga kwakira Nigeria mu mukino wa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, ariko ntiwabaye kuko Super Eagles yahise ifata icyemezo cyo gutaha idakinnye kubera uko yakiriwe.

Icyo gihe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, William Troost-Ekong yabwiye Leta y’iwabo ko we na bagenzi be batiteguye gukina uyu mukino kubera ko bakiriwe nabi ubwo bahezwaga ku kibuga cy’indege amasaha 13 yafungiwe umuriro n’amazi.

CAF yahise isohora Itangazo rihagarika uyu mukino, ivuga ko igiye gukora iperereza ku byabaye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, ni bwo hafashwe imyanzuro kuri ibi byabaye.

CAF yafashe imyanzuro irimo ko Libya iterwa mpaga na Nigeria (ibitego 3-0), ikanatanga amande y’ibihumbi 50$ mu gihe kitarenze amezi abiri iyi myanzuro ifashwe.

Mbere yo gufata iyi myanzuro, hifashishijwe Ingingo ya 31,82 n’iya 151 z’amategeko agenga Igikombe cya Afurika.

Aya makipe yombi, ari mu itsinda D ririmo u Rwanda na Bénin. Imikino y’umunsi wa Gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, iteganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nigeria ni yo iyoboye itsinda rya D n’amanota 10 n’ibitego birindwi yinjije, Bénin ni iya kabiri n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota atanu, Libya ikaba iya nyuma n’inota rimwe.

- Advertisement -
Mu myanzuro CAF yafashe, harimo mpaga yatewe Libya
Libya yatewe mpaga
Super Eagles yahise igira amanota 10

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *