Bugesera: Uruganda rukora ibiringiti rwafashwe n’inkongi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uruganda rukora ibiringiti mu Karere ka bugesera rwafashwe n’inkongi

Ububiko bw’Uruganda Sunbelt Textiles Rwanda rukora ibiringiti,  ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Bugesera bwaraye bufashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo birangirika.

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana,yabwiye UMUSEKE ko Polisi ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi yahageze, itangira kuzimya gusa haza kwangirika kontineri ebyiri z’ibiringiti.

Yagize ati “Twahise twihutira gutabara , dufatanya n’abaturage turazimya. Hazimye hamaze kwangirika  kontineri ebyiri n’igice ari nazo zahiye.”

Avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi kuko abakozi b’uru ruganda bari batashye.

Ati “ Dufatanyije n’izindi nzego iperereza rirakomeje kugira ngo  tumenye icyaba cyateye inkongi.”

SP Twizeyimana yasabye abantu kujya birinda uburangare bw’ibishobora guteza inkongi.

Ati “ Abantu bakwiye kwirinda uburangare bw’ibintu bishobora guteza inkongi y’umuriro.  Inkongi y’umuriro iyo ibaye,ubutabazi bujya kuboneka hangiritse ibintu byinshi. Dukomeza gusaba,ibigo, abantu batandukanye ko iteka bakwiye guhora biteguye bafite ibikoresho by’ibanze byabafasha kuzimya inkongi y’umuriro irimo kizimyamoto cyangwa umucanga wumutse. “

Yasabye kandi abaturage ko bajya bihutira gutanga amakuru kuri Polisi kugira ngo ize kuzimya hakiri kare.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *