Abiganjemo Abogoshi barya “Avance” abakoresha bavugutiwe umuti

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ishyirahamwe ry’abakoresha mu gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu mu Rwanda (BMA) ryatangaje ko ryahagurukiye abakora muri uwo mwuga wo gutunganya imisatsi n’ubwiza bari bafite umuco mubi wo kurya mafaranga azwi nka ‘Avance’, y’abakoresha bagahita bata akazi.

Mu ruganda rw’abatuganya ubwiza n’imisatsi, (Beauty Makers) hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abakozi badukanye amayeri yo guhabwa amafaranga ngo batangire akazi runaka, ‘avance sur salaire’, bayacakira bagahita bagenda bakajya kurya n’ayandi muri uwo mujyo.

Ubwo habaga Ihererekanya bubasha ku bayobozi bashya bagiye kuyobora inzu zitunganya imisatsi n’ubwiza, abagiye kuyobora batangaje ko bagiye guhagarikira icyo kibazo.

Bikerinka Jean d’Eau Bikeresi umaze imyaka 29 akora muri ‘Salon de Coiffure’ avuga ko kuva awugezemo kugeza na nubu bagifite ibibazo bidahinduka.

Uyu watorewe kuyobora abafite inzu zitunganya ubwiza mu Karere ka Gasabo, avuga ko abakozi bajyaga barya amafaranga ya ‘Avance’, akabo kashobotse.

Ati” Nkatwe nk’abayobozi mu migabo n’imigambi yacu hari gahunda y’uko hazajya habaho amasezerano hagati ya sendika y’abakozi, ku buryo nta mukozi uzongera kurya Avance ngo aburirwe irengero.”

Yongeraho Ati” Iki kibazo [ cy’abarya ‘Avance’] turaza ku kirandurana n’imizi yacyo.”

Rushigajiki Haruna, uhagarariye Sendeka y’abakozi batunganya imisatsi, inzara n’ubwiza mu Rwanda avuga ko Sendika yabo imaze imyaka itandatu.

Avuga ko mu bihe bitandukanye bahuye n’ibibazo biba biri hagati y’abakozi n’abakoresha byiganjemo kudahemberwa kuri konti, kutagira ubwiteganyirize n’amahugurwa.

- Advertisement -

Ati” Abagiye bambura bakagenda biganjemo abanyamahanga.”

Avuga ko ubu abakozi bo mu ma ‘Sallon de Coiffure’ bagenda baboneka kubera amahugurwa agenda aboneka.

Ati” Twebwe icyo tugiye gufatanya n’iri huriro ry’abafite inzu zitunganya ubwiza, mbere na mbere ni ubukangurambaga bwo kubuza abakoresha gutanga Avance, kuko iyo umukozi umuhaye Avance, mbere na mbere yumva ko amafaranga uyamuhereye ubusa, uwo munsi ntayararana.”

Yizeye ko ubu ibibazo bigiye kubonerwa umuti ku bufatanye n’Urugaga rw’abafite inzu zitunganya imisatsi inzara n’ubwiza.

Umuyobozi wa BMA, Karinganire Kharim ucyuye igihe arasaba abayobozi bashya ndetse n’abazayobora nyuma yaho, gusabanisha abakora uyu mwuga bakagira umwuka mwiza hagati yabo mu mikorere n’imikoranire no kububaha.

Niyibizi Laurie, Perezida wa BMA ku rwego rw’Igihugu, ari nawe waherejwe ububasha bwo kuyobora iri shyirahamwe, yashimiye abanyamuryango biyemeje kuvugurura uyu mwuga.

Yagize ati “Njyewe n’abo tuzaba dufatanyije akazi, tuzaharanira gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abanhamuryango, kubatega amatwi, gukemura ibibazo byabo; twiyemeje guca akajagari kari muri uyu mwuga.”

Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF, yijeje ubuyobozi bwa ‘Beauty Makers Association’ ubufatanye kugira ngo ibyo bakora birushiho kubateza no kwinjiriza igihugu.

Ati ” Gukorera mu kajagari bitera amakimbirane aho usanga abakoresha bibana abakozi, ugasanga hari umukozi uriya ‘Avance’ z’abantu batatu akigendera. Ariko ubu usabigerageza azahura n’urukuta rw’amategeko.”

Abagize Komite nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’abakoresha mu gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu mu Rwanda (BMA) batowe ku wa 23 Ukwakira 2024.

Rushigajiki Haruna avuga ko bamaze imyaka myinshi bahanganye no guca akajagari
Bikerinka avuga ko bagiye gushyira ku murongo uyu mwuga utunze abari bacye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *