Hari Abacungagereza bavuga ko batazi niba barirukanywe mu kazi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hari Abacungagereza bavuga ko bari mu giharahiro kuko batazi niba barirukanywe

Bamwe mu bacungagereza bavuga ko kugeza ubu batazi niba barirukanywe mu kazi kuko bahagaritswe ariko batigeze babona ibaruwa ibasezerera mu kazi.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko rwarekuye abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera ’ku mezi atanu’ bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana, bakurikiranweho amakosa atandukanye .

Icyo gihe hari amakuru yavugaga bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa.

Aba babwiye Radio/Tv1 ko nyuma yuko RCS ibarekuye bagiye kumara  amezi arindwi badasuzubizwa mu kazi cyangwa basezererwe.

Icyakora bavuga ko babona imishahara gusa badahabwa amafaranga yo kurya bari basanzwe bahabwa, bakavuga ko  bafite impungenge kuko batari mu kazi , bagasaba ko bagasubizwamo cyangwa bagasezererwa.

Umwe yagize ati “Twategereje ko tubona ibaruwa idusubiza mu kazi twarayibuze. Biratubangamiye natwe nk’abantu bakunda igihugu , bashaka gukorera igihugu, kumva ko twahembwa amafaranga ya leta tudakora.”

Undi nawe ati “Nta hantu wajya gusaba akazi ngo bakaguhe, icyifuzo turi gusaba RCS ni uko badukura mu gihirahiro, badusubiza mu kazi .Ubwo nibatwirukana bazaba bafite ibimenyetso bigaragaza ko umukozi wa leta yirukanywe.”

RCS ntacyo iragira icyo itangaza ku busabe bw’aba bacungagereza kuko umunyamakuru yagerageje kuvugisha uru rwego ariko ntirwagira icyo rutangaza.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yigeze gutangazarika itangazamakuru ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

- Advertisement -

Gusa kugeza ubu aba bacungagereza bavuga ko batazi niba barirukanywe mu kazi .

UMUSEKE.RW