Umuyobozi “wigize ikitabashwa” yambuwe inshingano

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Dr Nkikabahizi Fulgence anengwa kutaboneka ku kazi no gusuzugura abakozi

Muhanga: Minisiteri y’Ubuzima yambuye inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke imusimbuza uwayoboraga ibitaro bya Bushenge.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima buvuga ko bwagabanyirije inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wayoboraga Ibitaro bya Nyabikenke agirwa muganga usanzwe.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana gahunda z’Ibitaro n’amavuliro muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase yabwiye UMUSEKE ko Dr Nkikabahizi Fulgence azaba muganga usanzwe kuko inshingano yari yahawe atigeze yandika azisaba, akavuga ko iyo uwari Umuyobozi atabashije kuzuza inshingano yahawe asubira kuba muganga.

Ati: “Ntabwo ari Nkikabahizi wenyine hari n’abandi twahinduriye inshingano, tubasimbuza abandi.”

Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko hari raporo zitandukanye Inama Njyanama yabonye zigaragaza imikorere idahwitse y’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, basaba Ubuyobozi bw’Akarere ko buziheraho bwandikira MINISANTÉ ko uyu muyobozi atagishoboye kuzuza inshingano ze.

Ati: “Twifashishije raporo yakozwe n’abagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi, ndetse n’iyakozwe n’abagenzuzi b’Akarere ka Muhanga zose zinenga uyu Muyobozi.”

Dr Nkikabahizi Fulgence avuga ko hashize iminsi mikeya yandikiye Minisiteri y’Ubuzima asaba gusezera ku kazi.

Ati: “Nabanje gushimira MINISANTÉ ku mwanya yari yampaye ndetse n’indi yayibanjirije, ariko mbamenyesha ko nifuza ko uyu mwanya mfite mwusezeraho.”

Bamwe mu bakorana na Dr Nkikabahizi Fulgence bamushinja kutaboneka ku kazi, kubasuzugura, kuko yakoraga iminsi ibiri mu cyumweru, cyangwa hakaba ubwo amara n’icyumweru atari mu kazi akabandikira ko yibereye mu nama.

- Advertisement -

Bakamunenga ko nta nama  y’imbona nkubone imuhuza n’abakozi yajyaga akoresha, ko uwamushakaga yamwandikiraga abinyujije kuri interineti.

Ubu bamwe mu bakozi bo muri ibi Bitaro bya Nyabikenke bagiye bandika basaba guhindurirwa ifasi, kubera kutumvikana n’uyu Muyobozi.

Mu ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ubuzima UMUSEKE ufitiye kopi isaba Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Bushenge biherereye mu Karere ka Nyamasheke Dr Inshuti Ineza Etienne ko ahawe inshingano zo kujya kuyobora Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke.

Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko azafata umwanzuro w’ibyo ateganya gukora avuye mu kiruhuko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Ibitekerezo 2
    • Hari benshi bameze nkawe!Sinzi impamvu bo basigaye?Umuyobozi w’ibitaro bya murunda nawe yigize ikitabashwa,intakosorwa,intakoreka!Sinzi impamvu akarere ka Rutsiro katamusabira kweguzwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *