Mu myaka itanu Abanyarwanda bose bazaba bacana amashanyarazi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Africa Energy Expo & Africa Energy Leadership Expo 2024 yaberaga i Kigali yigiyemo byinshi bitandukanye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidèle ABIMANA,  yatangaje ko u Rwanda rushyize umuturage ku isonga bityo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga inama Nyafurika mu by’ingufu (Africa Energy Expo).

Ni inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane izwi ku izina rya Africa Energy Expo & Africa Energy Leadership Expo 2024.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gitegura inama kizwi nka Informa Market ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ndetse n’Ikigo Nyarwanda gifasha abantu cyangwa Ibigo n’imiryango mpuzamahanga bifuza gukorera inama cyangwa andi mahuriro mu Rwanda kizwi nka Rwanda Convention Bureau.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle ABIMANA, yatangaje ko iyi nama isize amasomo akonmeye ku Rwanda, bityo rugiye kureba uko ruyashyira mu bikorwa.

Yagize ati “Twagize amahirwe yo guhura n’ibigo bishinzwe ingufu , bitandukanye bya Afurika, twakuyemo amasomo atandukanye yaba ibijyanye no gutanga ingufu , kugeza ku mashanyarazi ku baturage ndetse n’uburyo hashakwa imari ngo ibyo bikorwa bikorwe. Twibwira ko tugiye gushyira mu bikorwa kugira ngo twihutishe kugeza amashanyarazi ku banyarwanda.”

Fidèle ABIMANA, avuga ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu  kwifashisha uburyo butandukanye bwatuma umuturage agerwaho n’amashanyarazi.

Ati “Icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bose babona amashanyarazi ijana ku ijana, hari aho usanga ari byiza ko twabaha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ayo nayo agakemura ibibazo, abantu bakabona amashanyarazi abafasha gukora imirimo itandukanye. Ibyo na byo ni bimwe twagiye tubona ibihugu byagiye bikora kandi byadufasha.”

Umunyamabanaga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle ABIMANA, avuga ko nubwo intego u Rwanda rwari rwihaye rwo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi itagezweho, byatewe n’ibibazo Isi yanyuzemo by’icyorezo ndetse n’intambara gusa hari ikizere ko mu myaka itanu iri imbere intego izagerwaho.

- Advertisement -

Ati “Navuga ko aho twageze ari heza, ngira ngo muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi ishize, twari kuri 76%. Ariko uko umunsi ushira niko hagira umuturage wiyongeraho. Imibare dufite ubu tugeze kuri 80%.

Kutabigeraho, muzi ingorane Isi yagize, za Covid-19, intamabara hirya no hino, ibyo bigira ingaruka mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu gutanga amashanyarazi, binagira ingaruka mu gutanga amafaranga akora iyo mirimo, ariko turizera ko vuba cyane tutarasoza gahunda ya leta y’imyaka itanu twatangiye , tuzaba twamaze kugera 100%.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu mishinga migari igamije kongera ingufu z’amashanyarazi n’amazi meza mu bice bitandukanye, bikazafasha mu kubigeza mu midugudu yose y’u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba.

Kugeza ubu u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri megawati 332.6, muri yo 43.9% akomoka ku ngomero zo mu mazi, 4% agakomoka ku mirasire y’izuba.

Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’iby’Ingufu bitabiriye iyi nama
U Rwanda rugeze kuri 80% mu kugeza ku baturage ku mashanyarazi bityo mu myaka itanu bose bazaba bacana

UMUSEKE.RW