Amavubi yageze i Kigali ashimirwa n’Abanyarwanda – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindira Nigeria iwayo ariko itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 ikabura, Abanyarwanda bashimiye ikipe y’Igihugu, Amavubi ubwo yari isesekaye i Kigali.

Mu mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, ni bwo abagize itsinda ry’Amavubi, bageze mu Rwanda bakubutse muri Nigeria. Aba ntibarimo Bizimana Djihad, Buhake Clèment, Mutsinzi Ange, Kavita, Kwizera Jojea, Samuel Gueulette, kuko bahise berekeza mu makipe ya bo.

Ubwo abandi bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, beretswe urukundo rudasanzwe ku bwo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 n’ubwo itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 yabuze.

Abasore b’Amavubi basoje urugendo rwo gushaka itike igana Maroc, bari ku mwanya wa Gatatu n’amanota umunani n’umwenda w’ibitego bibiri mu itsinda D ryayobowe na Nigeria n’amanota 11 igakurikirwa na Bénin n’amanota umunani ariko nta mwenda w’ibitego ifite.

Mu mateka y’Igihugu cy’u Rwanda, ni ubwa mbere rwari rugize amanota umunani mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Werurwe 2025, rukina na Nigeria mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Abasore basesekaye i Kigali nta soni bafite
Gilbert Mugisha na Omborenga Fitina
Ntwari Fiacre yavuze ko bigiye byinshi mu rugendo bavuyemo
Rubanguka Steve
Niyomugabo Claude
Abaganga na bo barahabaye
Amavubi yasoje uru rugendo afite amanota umunani
Abatoza ntacyo batakoze

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *