Police FC yatandukanye na Mashami Vincent

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari umutoza mukuru w’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, Mashami Vincent, yatandukanye na yo nyuma y’imyaka ibiri n’igice.

Uko iminsi yicuma, ni ko kwihangana ku bayobozi b’amakipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kugenda kubura bitewe  n’umusaruro nkene ukomeje kugaragara muri amwe muri ayo makipe.

Abandi kwihangana byanze, ni abo muri Police FC, bafashe umwanzuro wo gutandukana na Mashami Vincent wari umutoza mukuru w’iyi kipe. Kugeza ubu nta ruhande na rumwe yaba umutoza cyangwa ubuyobozi, rurasobanura impamvu y’itandukana.

UMUSEKE wifuje kumenya impamvu nyamukuru yatumye iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ifata iki cyemezo, ariko Umunyamabanga Mukuru wa yo, CIP Claudette ntiyafata telefone ye igendanwa, ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi.

Harakekwa ko Mashami yirukanywe kubera ko abayobozi be batishimira umusaruro w’ikipe bitewe n’ibyo yashoye ku isoko ryo kugura abakinnyi guhera mu mwaka w’imikino ushize 2023-2024.

Amakuru aravuga ko abatoza bungirije, Bisengimana Justina na Nyandwi, ari bo basigarana inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo, mu gihe havugwa Ben Moussa nk’umusimbura wa Vincent.

Mu myaka ibiri n’igice yari amaze ari umutoza mukuru wa Police FC, Mashami yayihesheje ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro, icy’Intwali n’icya Super Coupe, byose iyi kipe yegukanye muri 2024.

Mashami Vincent yatandukanye na Police FC

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Kanyarwanda coach kwirara, kudaha agaciro AKazi, kunanirwa kuyobora staf technique,kudakora kinyamwuga birababaje mukeneye amasomo.kagora isaba. bibere isomo na Bandi. Batoza police Ntacyo itaguhaye guhembwa neza, Abakinnyi guhemberwa kugihe, kurya neza Mashami urinaniwe gya kwungiriza muri apr fc ????? Thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *