Uwahoze ari umusirikare wa RDF yakatiwe imyaka 19 “mu rubanza ataburanye”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
NIZEYIMANA Gerard ubu afungiye muri gereza ya gisirikare ku Mulindi

-Uregwa, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13
-Nyinawabo ni we umushinja kwica (uwari umubereye Nyinawabo)
-Umwana w’uwishwe warokotse yemeza ko ufunzwe arengana
-Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko afungurwa urubanza rwe rugasubirwamo “ntibyakorwa”

Inkuru ya (Rtd) Cpl.Nizeyimana Gerard, ku musozi w’iwabo bita Jeralidi itangirira mu misozi miremire yo muri Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari.

Inyandiko zo mu Rwego rw’Igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, yakorewe mu kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ivuga ko Nizeyimana yari munsi y’imyaka 14 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Urubanza rwe n’abaregwa hamwe na we bo bari bakuru muri Jenoside, baregwa ibyaha byo mu rwego rwa kabiri, gufatanya kwica, kujya mu bitero, kugambirira kwica n’icyaha cyo mu rwego rwa gatatu cyo Gusahura cyangwa kwangiza umutungo.

Uvugwa cyane mu bo Nizeyimana Gerard ashinjwa kwica ni umugore witwa Mukarutwaza Odetta, uyu akaba yari Nyinawabo kuko avukana ku babyeyi bombi na Nyina na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bari muri dosiye ye harimo uwitwa Nyirabutisiga Sitefaniya na Mugabowakigeri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba Nizeyimana avuga ko atabazi.

Inyandiko UMUSEKE ufite igaragaza ko Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Bumbogo rwakatiye Nizeyimana Jeralidi (Gerard) igifungo cy’imyaka 19 iki cyemezo cyafashwe tariki 26 Ukwakira, 2006 (indi nyandiko igaragaza ko Nizeyimana yakatiwe tariki 19 Ugushyingo, 2007).

Benshi mu bo bareganwa kujya mu bitero barapfuye, abandi baheze muri Congo harimo uwitwa Gahamanyi, Gashumba, Musabyemungu, Maboko, na Muzigura.

Nizeyimana amaze kumenya ko yakawe igihano cy’igifungo, yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, asaba kuburana kuko imyanzuro yamufatiwe yafashwe adahari, anagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13, bityo atari gukurikiranwa, ngo akatirwe, asaba no gufungurwa, ariko urukiko ntirwakira icyo kirego.

- Advertisement -

Nyuma Nizeyimana yajuriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, urwo rukiko rwemeza ko ikirego cye cyari kwakirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ndetse rwemeza ko Urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rw’akagari ka Mvuzo, n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Bumbogo ku wa 19/11/2007 rusubirishwamo, runategeka ko urwo rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (rumwe rwari rwanze kwakira ikirego).

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanategetse ko Nizeyimana ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Urubanza rwaje gusubirwamo ruhabwa no RP/GEN 00001/2003/TB/GSBO ruhabwa itariki ya 27/02/2024 ariko rugenda rusubikwa ruza kuburanishwa tariki 26/07/2024.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rusubirwamo ari urw’imitungo rwaciwe tariki 19/11/2007 n’Urukiko Gacaca rw’Akagari ka Mvuzo, ko icyemezo cyafashwe tariki 26/07/2006 n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Bumbogo kidakwiye gusuzumwa, bityo ko Nizeyimana Gerard akomeza gufungwa (we avuga ko Jenoside yabaye afiye imyaka 13 atari gukatirwa).

Ku wa 06/08/2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rwemeza ko urubanza ruzasubirwamo ari urwaciwe tariki 19/11/2007.

Nyuma yo gusubikwa kuko rwari rwahawe kuburanishwa tariki 20/09/2024 ariko ababuranyi bose baza kuboneka tariki 27/09/2024, Me Nsanzumuhire Jean Damascene wunganira abaregera indishyi, yasabye urukiko kutakira ikirego, avuga ko urubanza rwaciwe tariki 19/11/2007 n’Urukiko Gacaca rw’akagari ka Mvuzo ari urw’imitungo, rutasubirishwamo kuko bene izo manza ngo nzizisubirwamo bityo ko icyo kirego giteshwa agaciro.

Uruhande rwa Nizeyimana rwagaragaje ko iyo nzitizi itahabwa agaciro kuko igisuzumwa atari ukwakira ikirego, ko ahubwo ari ugusubirishamo urubanza byategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Nk’uko byagenze mu rubanza rwa mbere, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 25 Ukwakira, 2024 rwafashe icyemezo cyo kutakira ikirego cya Nizeyimana Gerard cyo gusubirishamo urubanza nk’uko byari byategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Inyandiko ya Gacaca igaragaza ko Nizeyimana Gerard Jenoside yabaye ari munsi y’imyaka 14

Mukarutwaza yishwe n’abandi bantu

Nizeyimana Gerard ni umwana wa Munyakazi Simon na Mukankusi Maria.

Uyu Mukankusi yarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kinini yakimaze yihishe, aza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nizeyimana avuga ko Nyinawabo yaje aho bari batuye mu kagari Mvuzo, aho bita mu Gatare muri Bumbogo ashorewe na muramukazi we, ngo yumvise induru zivuze agira ngo ni umubyeyi we (Mukankusi) bavumbuye, ajya kureba ahageze bene Se batari bahuje Nyina (bo ku mugore mukuru), n’abandi barimo Sewabo wanahamijwe ibyaha bya Jenoside, bamutegeka kuba ari we ukubita Nyinawabo akamwica.

Nizeyimana avuga ko atari kwica Nyinawabo, kandi yari umwana agira ubwoba, abandi barimo uwitwa Gahamanyi, n’impunzi zari zivuye i Byumba bica uwo mubyeyi n’umwana w’umuhungu yari afite.

Aya makuru yemezwa na Mukuru wa Nizeyimana badahuje nyina Nsanzintwari Celestin, we utarabaye nk’abandi bene nyima babaye Interahamwe.

Ni we wahishe Nyina wa Nizeyimana wahigwaga. Twamusanze mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo.

Yatubwiye ko ubwo abantu bavumburaga Mukarutwaza, humvikanye induru abantu benshi bajya kureba, na Nizeyimana wari ku mugabo witwa Rwendeye ajya kureba agira ngo ni Nyina bavumvuye ariko ahageze asanga ni Nyinawabo bavumbuye.

Nsanzintwari avuga ko abishe Mukarutwaza harimo uwitwaga Gahamanyi, bakuru ba Nizeyimana (badahuje Nyina) barimo Ndaruhutse, na Nsanzabandi (ni barumuna b’uyu Nsanzintwari) n’impunzi z’Abakiga zabaga ku mugabo witwa Rwendeye.

Ati “Baramubwiye ngo baza Nyokowanyu icyamuzanye hano.. Mukubite inkoni umwice.. ariko umwana kuzamura inkoni bikanga. Nibwo bamufashe baramwica.”

Uriya witwa Nsanzabandi (waheze muri Congo/Zaire) ngo ni na we wishe umwana w’umuhungu Mukarutwaza yari afite.

Ati “Ibyo nzi kuri Jeralidi ni ibyo yahuruye azi ko ari Nyina bavumbuye, ntabwo yari mu mugambi wo kwica.”

Yemeza ko bakuru ba Nizeyimana Gerard bamujyanaga mu bitero bamubwira ko natabakurikira na we bazamwica.

Uyu ni we wahishe nyina wa Nizeyimana Gerard warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwana wa nyakwigendera Mukarutwaza na we yavuganye n’UMUSEKE

Musabende Nadia, umwana wa Mukarutwaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Nizeyimana Gerard ni musaza we wo kwa Nyinawabo, avuga ko umubyeyi we yashorewe n’umukecuru witwa Nyirabakiga, amaze kumubwira ko nta buhungiro yamuha.

Umugabo witwa Bicamumpaka yabwiye Nyirabakiga ko umuntu ashoreye ku mwanya Interahamwe zimwica, kandi ngo niko byaje kugenda.

Musabende avuga ko ikiganiro yagiranaga n’uwo mugabo atari yamwibwiye, ngo yamubajije uruhare rwa Nizeyimana mu rupfu rwa Nyina, uwo mugabo amubwira ko nta ruhare yabigizemo.

Ati “Mu bigaragara, Interahamwe zaho, abo bakuru be ni bo bamuteye icyasha.”

Musabende avuga ko Nyinawabo witwa Mukazimulinda Beatha bita Kigobanya, ngo yanze umuryango yashatsemo, bikaba byaba intandaro yo gushinja Nizeyimana Gerard kuko ngo yanasabye uyu Musabende kujya gushinja Nizeyimana Gerard.

Yagize ati “…Avuga ko nta “Bahutu” ashaka mu muryango wabo, iryo jambo ni ryo arisha. Yarushije abantu amafaranga, urebye ni amafaranga akoresha. Iyi saha jyewe nta cyaha nshinja Gerard, aho nshiye mushinjura, nsanga Kigobanya yanyitambitse….”

UBUHAMYA BWA MUSABENDE

Marcel Murenzi yabaye Conseiller wa Bumbogo, ndetse yari Umwanditsi w’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Bumbogo, urebye ntabwo azi neza Nizeyimana Gerard, avuga ko yinjiye igisirikare mu 1994, ashaka kwemeza ko yari mukuru icyo gihe, ariko iby’ukuri ni uko Nizeyimana Gerard yinjiye mu gisirikare mu 1997 (bandika ko yinjiye 1998 kuko atari yujuje imyaka y’ubukure).

Murenzi yemeza ko umuryango wa Nizeyimana (bakuru be bo ku mugore mukuru bari Interahamwe zikomeye), ariko ntahakana ko uyu Nizeyimana yaba yarajyanwe mu bitero ku ngufu na bakuru be bari Interahamwe.

Marcel avuga ko uwari munsi y’imyaka 14 mu gihe cya Gacaca yashoboraga guhanwa, ariko agahabwa ibihano bitangana n’iby’abantu bakuru “nk’umwana wakoze icyaha”.

Mukankusi Maria umubyeyi wa Nizeyimana Gerard akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko umwana we afunzwe azira akarengane “ku rubanza akeka ko ari abashaka kumuriganya imitungo yakoreye ari umusirikare.”

Nizeyimana Gerard ahunga, yajyeze muri Zaire yakirwa mu bana badafite ababareberera n’Umuryango wa Croix Rouge.

Haje gushakishwa niba ababyeyi be baba bakiriho, hamenyekana amakuru ko Nyina yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo Croix Rouge yamuzanye mu Rwanda mu mwaka wa 1995.

Nyuma yaje kujya mu gisirikare asezererwa neza mu mwaka wa 2010, icyo gihe ntiyafunzwe. Ndetse mu buzima busanzwe yakomeje gukora akazi k’umutekano, mu gihe intambara ya FLN yabaga mu bice bya Nyaruguru, igisirikare cy’u Rwanda cyongeye gusubiza Nizeyimana Gerard mu kazi, intambara irangiye asubira hanze mu buzima busanzwe.

Nibwo yafashwe arafungwa, amenya ko Nyinawabo amurega Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Bumbogo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 19.

Uyu mugabo afungiye muri gereza ya gisirikare ku Mulindi niho arimo gukora icyo gihano.

Uyu uriho akambi hejuru ni Beatha ushinja uwo abereye Nyinawabo gukora Jenoside, yabwiye urukiko ko Nizeyimana yari yarabuze nyamara aho bari kumwe mu bukwe Jenoside yararangiye kera
Hakurya muri iriya misozi niho Mukarutwaza Odetta yiciwe

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *