Gicumbi: Abagore baravugwaho gupyinagaza abagabo bashakanye  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu karere ka Gicumbi abagore baravugwaho gupyinagaza abagabo bashakanye  

Abagore bo mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Giti, Rwamiko, Bukure n’ undi Murenge byegeranye wa Rutare, baravugwaho gukorera ihohoterwa abagabo bashakanye bishinjikirije uburenganzira bavuga ko bahawe.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye  n’ abatuye mu Mirenge ya Giti na Rutare, badutangarije ko kuri ubu abagore bahaturiye badatinya kunywa inzoga bagataha amasaha y’ijoro, guca inyuma abo bashakanye, guteshuka ku nshingano basangiye zo kurera abana kandi bamwe muri bo bakabikora bitwaza ko umugore yahawe ijambo.

Umwe muribo witwa Nyirandikumana Emelithe yagize Ati” Kera abagabo baradukubitaga ndetse bagakoresha imitungo y’ urugo uko bishakiye ariko ubu byarahindutse, nta mugore ugikubitwa kuko ahita yirukira mu nzego z’ ibanze akavuga ko yahohotewe.

Gusa ako kanya uhita ubona umugabo bamutambikanye ajya gufungwa kuko akenshi n’ inzego z’ ibanze hari igihe zibogamira ku ruhande rw’umugore, ugasanga hatabayeho gukurikirana byimbitse impamvu yateje amakimbirane”.

Undi witwa Nyirazikwiye we yagize Ati” Ntabwo ari abagore bose babikora ariko benshi barahari kandi baratandukiriye. Impamvu bamwe babikora usanga bari kwigamba mu tubari ngo bahawe uburinganire, ni ba Mutimawurugo , umugore ubereye u Rwanda ngo ntibazatesha agaciro uwakabasubije”.

Akomeza agira ati” Nyamara nubwo bemerewe uburinganire no kugira uburenganzira ku mitungo yabo bashakanye ntabwo bivuze gusuzugurana. Ahubwo bumvishe nabi uburenganzira bemerewe biteza amakimbirane ndetse binagira ingaruka ku bana bibyariye kuko hari aho usanga abagabo bahita bahukana mu ngo cyangwa babaharika, bikaviramo abana babo ingaruka zo guta amashuri kandi  n’ umuryango ugasenyuka”.

Ku ruhande rw’abagabo nabo ntibahakana iyi myumvire gusa basaba inzego z’ibanze kujya zisuzuma neza mu gihe umugore yaje kurega ngo yahohotewe n’ umugabo.

Ngendahimana yagize Ati” Nyamara natwe badukurikirane kuko turahohoterwa ntituvuge. Ubu se urabwira umugore ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigeze wamusaba kujya gukurikirana ibyo guteka kandi ari wowe wabihashye akakubwira ngo wowe se ko ukiri hano? ( mu kabari) gusa hakenewe ubundi bukangurambaga bwimbitse bagasobanurirwa neza icyitwa uburinganire kuko hari ababyumvise nabi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko abagore   bafite uburenganzira busesuye ndetse n’uburinganire mu muryango, ariko ko niba hari ababyumvishe nko kwigaranzura abagabo bitakagombye ku kuba gutyo.

- Advertisement -

Yongeyeho ko bagomba kuzuzanya nabo bashakanye kuko niba hari abagabo basuzugurwa na byo bishobora guteza ubuharike mu miryango kandi biri mu bidindiza iterambere ry’umuryango.

Ati” Hari abagore bagira uburenganzira burenze bavuga bati leta iradushyigikiye ntituzatesha agaciro uwakaduhaye. ariko uwagusubije agaciro ntabwo yakubwiye ngo usuzugure umugabo, kandi n’ umugabo ntawamubwiye ngo asuzugure umugore “.

Uyu muyobozi asaba abaturage kugira imiryango itekanye itanga abageni beza kandi itarangwamo amakimbirane.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *