Hakunze kumvikana no kugaragara abasengera mu madini n’amatorero atandukanye, bahagarara ku myemerere n’imigirire yabo, bashaka kumvisha abandi ko ari yo inoze. Rimwe na rimwe, ibi bigakurura impaka zishobora guteza umwiryane, bikangiza ubumwe bw’abemera Kristo.
Niyo mpamvu Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufatanyije n’abahagarariye amadini n’amatorero bateguye icyumweru ngarukamwaka cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo cyiswe ‘Unity Week 2025’, kigamije kugaragaza umumaro wo gushyira hamwe.
Ni icyumweru kizatangira ku wa 18 Mutarama, gisozwe ku wa 25 Mutarama 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Mbese ibyo urabyemera?’ (Yohani 11:26).
Hazaba amasengesho yo kwingingira ubumwe bw’abemera Kristo, umutekano n’amahoro ku isi no mu bihugu by’ibiyaga bigari, gusengera abayobozi b’ibihugu na gahunda z’iterambere, n’imirimo y’iyogezabutumwa yo muri 2025.
Abategura iki gikorwa bavuga ko gitanga umusaruro ushimishije, aho usanga Pasiteri yigisha muri Kiliziya, ndetse na Padiri akajya ku ruhimbi akigisha mu rusengero, kandi nta wishisha undi.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihara, Uwizeye Cyrille, avuga ko abizera bose bakwiye guhura bagasengera hamwe, kuko habayeho igihe kirekire umuntu adashobora gukandagira mu rusengero adasengeramo.
Ati ‘Ariko iyo uteye intambwe, ukinjira ahantu ukabona abantu baho, ukabana nabo mugafatanya gusenga, ni ikintu gikomeye cyane.’
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, akaba na Visi Perezida wa EPR, Rev. Julie Kandema, asaba abakristo gukomeza kunga ubumwe no kubukomera ho.
Ati ‘Abanyarwanda ntabwo bakiri babandi bashobora gupfa imyemerere. Oya, ntabwo ari babandi bashobora gupfa umubyeyi wa Yezu. Oya, ntabwo bishoboka; ni umubyeyi wacu natwe.’
- Advertisement -
Bishop Samuel Kayinamura, Umuvugizi wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisitu cyagize umusaruro kuko mbere yacyo, ubumwe mu bakristo bwagerwaga ku mashyi.
Ati ‘Yezu Kristo twemera twese, dukomokaho twese, ubumwe nibwo yasize aturaze. Kuko ajya gusubira mu ijuru, yaraturaze aravuga ngo “Mube umwe nk’uko nanjye na Data turi umwe.”‘
Avuga ko uwo murage w’ubumwe bagomba kuwugenderaho, kuko baramutse baciye ukubiri nawo, baba batemera Yezu Kristo.
Ati ‘Tuzahora tubusigasira, tububungabunga kugeza Yezu Kristo agarutse, kugira ngo tuzamumurikire ko wa murage yadusigiye twawukomeyeho.’
Biteganyijwe ko gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abemera Kristo bizabera kuri Kiliziya Paruwase ya Mutagatifu Yohani Bosco, Kicukiro, kikazasorezwa muri Paruwase ya St Peter Remera ya EAR.
Abayobozi n’abakristo bo muri Kiliziya Gatolika, amatorero n’imiryango ya Gikristo y’abanyamuryango ba BSR, inzego za Leta n’iz’abikorera, amakorali akomeye, n’abandi batumiwe muri ‘Unity Week 2025’.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW