Ntaganzwa Emmanuel ukurikiranyweho kwica umugore we amunize, yasabye Urukiko ko rumurekura kugira ngo yite ku bana.
Mu iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Remera, Unurenge wa Nyamabuye aho icyaha cyabereye.
Ntaganzwa Emmanuel yemereye Urukiko ko ariwe wishe umugore we Mukashyaka Natalie barwana, asaba ko yakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone uko yita ku bana be batatu babyaranye na nyakwigendera.
Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, yabwiye Urukiko ko Ntaganzwa Emmanuel yakoze icyaha cy’ubwicanyi cyo kwica umugore we abigambiriye.
Avuga ko yabanje gukubita umutwe wa nyakwigendera ku gikuta nyuma aramuniga kugeza ashizemo umwuka.
Umushinjacyaha yagize ati”Umurambo wa Mukashyaka wagaragazaga ko yapfuye yabanje kuvunika igufwa rifata amenyo.”
Mu kwiregura Ntaganzwa avuga ko yemera icyaha cyo kwica umugore we ariko bidaturutse ku bushake.
Umushinjacyaha avuga ko mu ibazwa muri RIB Ntaganzwa yavuze ko iryo gupfwa ryavunitse ubwo yamukubise ku gikuta.
Umushinjacyaha akomeza avuga ko muri raporo RIB yakoze igaragaza ko Ntaganzwa Emmanuel yishe umugore we amunigishije umusego kugeza apfuye.
- Advertisement -
Ntaganzwa yakomeje ahakana ko yishe Umugore we bidaturutse ku bushake ahubwo ko bagiranye ubwumvikane bucye mu biganiro bagiranaga byo gutegura ibirori bya muramu wa Ntaganzwa bizwi nka (Graduation).
Muri uko kutumvikana Ntaganzwa ahakana ko bafatanye bakagundagurana akikubita ku gikuta akongera kwitura ku buriri intege zikamushirana kugeza apfuye.
Umucamanza yamubajije impamvu amaze kumwica yamukingiranye agacika. Ntaganzwa asubiza ko yabitewe n’ubwoba.
Umushinjacyaha ahawe ijambo yasabiye Ntaganzwa igihano cya burundu naho Ntaganzwa asaba ko yakoroherezwa agataha ndetse n’igihano asabirwa kigasubikwa kugira ngo akomeze kwita ku bana be.
Ntaganzwa bikeka ko yishe umugore we Mukashyaka Natalie tariki ya 20 Ukwakira 2024 aratoroka, nyuma y’ibyumweru bitatu nibwo Inzego z’Umutekano zongeye kumufata zimushyikiriza Ubutabera.
Isomwa ry’Urubanza rizaba Taliki ya 04 Gashyantare 2025 saa munani z’igicamunsi muri uyu Mudugudu wa Rugarama n’ubundi.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/MUHANGA