Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, Veron Mosengo-Omba, yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho n’Urukiko Rukuru Mpanabyaha rwo mu Busuwisi, kubera amafaranga yacishijwe kuri konti ye ariko adafitiwe ibisobanuro.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo hatangajwe inkuru yavugaga ko Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo-Omba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Busuwisi, akurikiranyweho ibyaha birimo kubazwa ibijyanye n’amafaranga yanyuze kuri konti ze.
Icyo gihe, Mosengo yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru Mpanabayaha rwo mu Busuwisi, abazwa inkomoko y’amafaranga yaciye kuri konti ze. Ni nyuma y’iperereza ryari ryabanje kumukorwaho, bagasanga hari amafaranga anyuzwa kuri konti ze ariko adafitiwe ibisobanuro byimbitse.
Nyuma y’ibisobanuro Veron yatanze, inzego z’Ubutabera mu Busuwisi, zasanze nta mpamvu n’imwe yatuma akomeza gukorwaho iperereza bitewe n’uko nta bimenyetso bigaragaza ibyaha yakekwagaho.
Uku kugirwa umwere kuri uyu muyobozi, kwemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
UMUSEKE.RW