Sibomana Patrick yabonye ikipe nshya i Abu Dhabi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, Sibomana Patrick (Papy), yerekanywe nk’umukinnyi mushy awa Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi aca ku ruhande, yerekanywe kuri uyu wa Gatatu. Al-Wahda FC yo mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yemeje ko yamaze gusinyisha Sibomana Patrick.

Papy yakiniraga Al-Ittihad SC yo mu cyiciro cya mbere muri Libya kuva mu 2024  nyuma yo kuyijyama atandukanye na Gor Mahia yo muri Kenya.

Uyu mukinnyi mbere yo kuva mu Rwanda, yaciye mu makipe arimo Isonga FC, APR FC, Police na Mukura VS.

Sibomana Patrick yasinyiye Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Papy yahinduye ikipe
Yahawe ikaze mu ikipe ye nshya

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *