Brady Gilmore yegukanye agace ka #TdRwanda2025 gasaba Ingufu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, naho Fabien Doubey akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ni bwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa kabiri hakinwa agace ka Kabiri kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.
Ingufu Gin Ltd yatanze igihembo cy’uwarushije abandi gukora breakaway igihe kinini muri aka gace kwa Tour DU Rwanda 2025.

Byari nyuma y’uko kuwa Mbere hari hakinwe agace ka mbere kakaba karegukanwe na Henok Mulubrhan ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Agace k’uyu munsi katangiye Nsengiyumya Shemu wa Java-Inovotec ahita ava mu bandi agenda wenyine.

Yakurikiwe na Dorn (Bike Aid) na Munyaneza Didier aho yari basize amasegonda 12. Vinzent Dorn yaje gusiga Munyaneza Didier afata Nsengiyumya Shemu birangira ari nawe uhise yegukana amanota y’umusozi wa Mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 7,7.

Aba babiri bakomeje kujya imbere ndetse Vinzent Dorn yegukana amanota y’umusozi wa Kabiri yatangiwe i Rusiga anegukana amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri Nyirangarama.

Nsengiyumva Shemu yinjiye mu mujyi wa Musanze ariwe wa mbere ndetse aba ari nawe wegukana amanota ya Sprint ya kabiri yatangiwe mu Mujyi wa Musanze n’ubundi.

Mu bilometero 20 bya nyuma habayeho ugukubana cyane maze birangira Brady Gilmore ariwe wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3 n’amasegonda 39.

Yakurikiwe na Itamar Einhorn (Israel Premier Tech), Lorrenzo Manzin (TotalEnergies),Moritz Kretschy (Israel Premier Tech) ,Oliver Peace (DPP) mu gihe Henok Mulubrhan (Eritrea) wari watwaye agace kejo we yaje kumwanya wa 6.

Ingufu Gin Ltd iri guhemba umukinnyi wahatanye kurusha abandi ni uruganda rwenga inzoga zirenga icumi z’ubwoko butandukanye kandi ikaba ari inshuti ya siporo cyane cyane umukino w’amagare.

Aho igira iti ” Tunywe mu rugero kandi inzoga si iz’abato.”

- Advertisement -

Ibinyobwa by’iyi nshuti y’igare n’urubyiruko ni New House Wiskey, Home Town ,GS RUMClub Wiskey Nguvu Gin, Red Waragi, Rabiant Gin Club Whiskey

Abanyarwanda baje hafi ni Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) waje kumwanya wa 10,Mugisha Moise (Team Rwanda) waje kumwanya w 13 na Manizabayo Eric (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 26 aho bose bakoresheje ibihe bimwe nuwa mbere.

Umufaransa Fabien Doubey wa Total Energies ariwe wa Mbere umwambaro w’umuhondo ku munsi wejo n’ubundi niwe wakomeje kuwambara aho amaze gukoresha amasaha 7, iminota 2 n’amasegonda 22 muri rusange.

Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi Masengesho Vainqueur uri kumwanya wa 18 aho arushwa amasegonda 21 uri kumwanya wa mbere. Undi uza hafi ni Mugisha Moise uri kumwanya wa 25 akaba arushwa amasegonda 28 nuwa Mbere.

Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza kuwa Gatatu hakinwa agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 102.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy muri Tour du Rwanda agenda asobanura ubwiza bwa Ingufu Gin Ltd

Abanyamahanga nabo ntibatanzwe
Ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd birakunzwe muri Tour du Rwanda 2025
Abakobwa beza ba Ingufu Gin Ltd baba babukereye

Dj Briane na Eric Senderi baba babukereye
Umuyobozi wa Ingufu Gin Ltd, Ntihabose araherekeza n’igare muri Tour du Rwanda
NDEKEZI JOHNSON 
UMUSEKE.RW i Musanze

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *