Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 4-2 mu mikino yo kwishyura ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe y’Abashinzwe Umutekano yahise ikatisha itike ya 1/2.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo habaye indi mikino yo kwishyura ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro. Yabimburiwe n’uwahuje AS Kigali na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku munota wa Cyenda gusa, Haruna Niyonzima yatsindiye igitego ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali kuri koroneri yateye ikijyanamo.
Gusa ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, nta bwo yacitse imbaraga, n’ubwo iyo birangira gutya yari gusezererwa.
Police FC, yakomeje gusunika kugeza ibonye igitego ku munota wa 19 cyatsinzwe na Achraf Mandela nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Ishimwe Christian, Cuzuzo Gaël awuharuye usanga uyu myugariro ahagaze neza awusubizamo.
Iyi kipe itozwa na Mashami Vincent, yahise izamura icyizere ndetse itangira guhererekanya neza biciye kuri Djibrine Abubakar Akuki, Bigirimana Abedi ndetse na Henry Msanga.
Uku guhererekanya neza, byatumye Police FC ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 44 cyatsinzwe na Akuki n’umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Muhadjiri ku ruhande rw’iburyo.
Iminota 45 y’igice cya mbere, cyarangiye ikipe y’Abashinzwe Umutekano iri imbere n’ibitego 2-1. Ibi byongeraga akazi gakomeye kuri AS Kigali.
Ikipe itozwa na Mbarushimana Shabana, yagarutse mu gice cya kabiri ikora impinduka, ikuramo Dusingizimana Gilbert wasimbuwe na Nkubana Marc.
- Advertisement -
Izi mpinduka za AS Kigali, zasobanuraga ko ikeneye gukoresha uruhande rw’iburyo cyane kugira ngo ishake ibitego.
Police FC yakomeje kuba nziza, cyane cyane hagati mu kibuga no mu bwugarizi bwa yo, bituma ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ibura aho ica.
Abanyamujyi bagarutse bakina neza ndetse bagaragaza ibimenyetso byo kubona igitego ariko ikipe bakinaga ikomeza kubabera ibamba.
Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali, yongeye gukora impinduka ku munota wa 75, akuramo Hussein Shaban na Benedata Janvier, basimburwa na Ndayishimiye Didier na Nshimirimana Jospin, basabwa guha byinshi ikipe ya bo.
Iyi kipe yakomeje gusunika, ariko iyo bakinaga ikomeza gucunga neza ibitego bya yo.
Mashami nawe yahise akora impinduka, akuramo Chukwuma wasimbuwe na Byiringiro Lague, wari uje kongera imbaraga mu busatirizi.
Mu minota ya nyuma y’umukino, AS Kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Jospin kuri penaliti ariko nta cyo cyafashije ikipe ye.
Iminota 90 y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ariko Police FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Iyi kipe izabura n’iza gusezerera indi hagati ya APR FC na Gasogi United, ziri gukinira kuri Kigali Pelé Stadium.







UMUSEKE.RW