Rulindo: Barindwi bafashwe bacukura amabuye y’agaciro bitemewe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abantu barindwi bo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, Umudugudu wa Gisiza, bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku bufatanye na Polisi ikorera muri aka Karere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi.
Yakomeje agira inama abishora muri ibi bikorwa kubireka, kuko bihanwa n’amategeko kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababikora.
Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bubagiraho ingaruka, aho bamwe bagwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomeraka bakaba banatakaza zimwe mu ngingo z’umubiri.”
Yakomeje agira ati: “Polisi yashyize imbaraga mu kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”
Mu kwezi gushize, abantu 68 bafatiwe mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo, Polisi ikomeje kuburira ababikora ko itazabihanganira.
UMUSEKE.RW i Rulindo

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *