Major Claude NDIKUMANA wo mu ngabo z’u Burundi yafatiwe mu mirwani yabereye ahitwa Kaziba, kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza.
Iyi nkuru yabanje kuvugwa n’uwitwa Dr.Dash ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.
UMUSEKE twagerageje kumenya ukuri kw’ibi, tubaza bamwe mu bo hejuru mu ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya na M23 bemeza aya makuru ariko ntibashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara.
Major Claude NDIKUMANA wo mu Ngabo z’u Burundi akaba abarizwa muri batayo ya 10 yari abereye umuyobozi wungirije, amakuru avuga ko we n’abasirikare yari ayoboye bari kumwe n’umutwe wa FDLR bateye ibirindiro bya AFC/M23 ahitwa Kaziba muri Km 15 hafi y’ahitwa Nyangezi hafi y’umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru nk’uko uwahaye amakuru Dr. Dash yabivuze.
Amakuru avuga ko ngo Major Ndikumana yarashwe akaguru, abasirikare be bamusiga aho M23 iramufata.
Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri ibi.
U Burundi bufite ingabo zagiye kurwana ku ruhande rw’iza Congo binyuze mu bufatanye, ariko ahenshi zari zirinze zatsinzwe na AFC/M23 igenda izihinda zijya muri Kivu y’Amajyepfo.
Nta na rimwe u Burundi bwigeze bwemera ko hari abasirikare babwo bafatiwe ku rugamba muri Congo, cyakari Umuvugizi wacyo yigeze kubwira Abanyamakuru ko niba bahari umutwe wa M23/AFC wazaca mu nzira zemewe ukabashyikiriza Croix Rouge bakagera iwabo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW