Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Stanislas Gashugi, amuha ipeti rya Brig. Gen ndetse ahita amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo Udasanzwe (Special Operations Force).
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2025, ni bwo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yasohoye Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga kuri izi mpinduka.
Iri tangazo, ryaje rivuga ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera uwari Colonel, Stanislas Gashugi, wahawe ipeti rya Brig. Gen ndetse ahita agirwa Umuyobozi wa Special Operations Force.
Uyu Muyobozi, yaje asimbura Maj. Gen, Ruki Karusisi wajyanywe gukorera ku Biro bya Minisiteri y’Ingabo.


UMUSEKE.RW