Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, baganira ku ntambara imaze igihe iyogoza Uburasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe na Leta ya Qatar yahurije aba bakuru b’ibihugu birebana ay’ingwe i Doha mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye.
Ku wa 18 Werurwe 2025, Qatar yatangaje ko Emir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ari we wabahuje kugira ngo baganire ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.
Leta ya Qatar yavuze ko aba bakuru b’ibihugu bashimangiye ko biyemeje guhagarika imirwano ako kanya kandi bidasubirwaho, ndetse bemera gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye.
Itangazo ryasohotse rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka.”
Yavuze ko bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe.
Gusa, inama yabaye ntigamije gusimbura inzira zisanzwe, harimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza byafashije mu kubaka icyizere mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Perezida Tshisekedi yari yararahiye kenshi ko ntaho azongera guhurira na Perezida Paul Kagame usibye mu ijuru.
- Advertisement -
Uyu mukuru w’igihugu ntahwema gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Ni mu gihe FARDC ifatanya n’imitwe yitwaje intwaro byunze ubumwe harimo Wazalendo, FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,Ingabo z’Abarundi n’abandi.
U Rwanda rugaragaza ko intambara itazaba umuti w’ibibazo kurusha inzira ya politiki no kuyoboka ibiganiro no kubahiriza inzira zashyizweho zo gukemura aya makimbirane zirimo i Luanda na Nairobi.
ISESENGURA
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW
RDC NITUZE IVANE AMATWI MUBANYABURAYI KD IGANIRE NA M23 AMAHORO ABONEKE
Nonese bemeye guhagarika intamba ako kanya nibo barwana ga? Kotuzi Yuko m23 niyo irwana