Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo hakinwe imikino ya Kamarampaka [Play-Offs] mu bagabo n’abagore, haribazwa ikipe zizayigiramo ibihe byiza kurusha izindi, cyane ko zose zikomeye.
Iyi mikino ihanzwe amaso na benshi, izatangira gukinwa ejo, tariki ya 14 Werurwe 2025 kuri Petit Stade i Remera. Inkuru iri muri iyi mikino, ni APR VC yabuze itike yo kuyikina ku nshuro ya Mbere kuva ikipe y’Ingabo yashingwa.
Saa sita n’igice z’igicamunsi, hazabanza gukina amakipe y’abagore. RRA WVC izakina na APR WVC mu gihe Saa Cyenda z’igicamunsi hazahita hajyamo Kepler WVC na Police WVC.
Nyuma y’aya makipe y’abagore, basaza babo bazahita bajya mu kibuga mu masaha y’umugoroba, cyane ko rizaba ari ijoro rya Volleyball ku bakunzi b’uyu mukino.
Saa Kumi n’Imwe n’igice z’amanywa, ikipe ya Gisagara VC izahita izakirana na Police VC mu gihe Saa Moya z’ijoro hazahita hajyamo Kepler VC na REG VC.
Kimwe mu bikomeje kugarukwaho mu biganiro by’abakunzi b’uyu mukino, ni ikipe izabasha guhigika ngenzi zazo, cyane ko Shampiyona y’uyu mwaka byagaragaye ko iri ku rwego rwo hejuru.
Ikipe izaba nziza mu mikino itanu mu byiciro byombi, ni yo izegukana igikombe cya Shampiyona. Icy’umwaka ushize, kibitswe na APR VC mu bagabo mu gihe mu bagore ari Police WVC ikibitse.







UMUSEKE.RW
