Muhanga: Basanga abenshi mu bahakoze Jenoside ari abahavuka

Perezida w’Inama Njyanama Nshiyimana Gilbert avuga ko abenshi mu bagize uruhare muri Jenoside ari abahakomoka

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatanze ibiganiro bavuga ko abenshi mu bakoze Jenoside mu cyakoze ari Perefegitura ya Gitarama ari abategetsi n’urubyiruko ruhakomoka.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rw’aharuhukiye imibiri y’abatutsi bazize Jenoside, ruherereye mu Murenge wa Nyarusange.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, avuga ko abagize uruhare muri Jenoside muri aka gace ari abana na bamwe mu bayobozi bahakomoka.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera, irigishwa ishinga imizi mu rubyiruko no mu bakuru, mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu 1994.

Nshimiyimana avuga ko hari abatutsi biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro n’ahandi, abandi bajyanwa gutuzwa mu mashyamba i Bugesera bakicwa n’isazi ya Tsétsé.

Ati: “Abavukiye hano i Mwaka, benshi muri bo nibo bagize uruhare muri Jenoside, babifashijwemo na bamwe mu bategetsi b’icyo gihe, barimo Burugumesitiri wa Komini Mushubati, Karamira Frodouard, na Minisitiri w’Urubyiruko Nzabonimana Callixte.”

Uyu muyobozi anavuga uruhare rukomeye Korali Abanyuramatwi yagize muri Jenoside, ikoresheje indirimbo zabo zibiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Avuga ko Abanyarwanda bagomba kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyago u Rwanda rwanyuzemo byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko rwanga guheranwa n’ayo mateka maze ruriyubaka.

Ati: “Twite ku bato, kuko urubyiruko dufite uyu munsi rwavutse nyuma ya Jenoside; abenshi muri bo barayibarirwa, kandi bakaba bakomoka ku babyeyi bayigizemo uruhare n’abayikorewe.”

Avuga ko bigomba guha umukoro ababyeyi bakirinda amarangamutima agoreka ukuri ku byabaye, kandi bakaraga abana ubumwe bw’Abanyarwanda.

Depite Kalinijabo Barthelemy ahamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda, kuko iyakorewe Abatutsi yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’abategetsi b’icyo gihe.

Yagize ati: “Iyo ubutegetsi butabyemera, nta Jenoside yari kubaho; uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza butoza Abanyarwanda ubumwe.”

Yagaragaje ko nubwo hari kwibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abategetsi ba RD Congo barimo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarusange haruhukiye imibiri 1,678, gusa abatanze ibiganiro bavuga ko abenshi baroshywe muri Nyabarongo, kuko iri mu birometero bine uvuye aho abatutsi bicirwaga.

Inzego zitandukanye zashyize indabo ku Rwibutso
Depite Kalinijabo Barthelem yunamira abashyinguye mu Rwibutso i Nyarusange
Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abategetsi
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abakiri bato
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarusange

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article