Muhawenimana Claude yahagaritswe muri Fan-club y’Amavubi

Nyuma y’imyaka 12 ari muri izi nshingano, uwayoboraga abafana b’ikipe y’Igihugu, Amavubi ku rwego rw’Igihugu, Muhawenimana Claude, yahagaritswe kubera gukekwaho kunyereza amafaranga y’abafana ayobora.

Uku guhagarikwa, kwaje nyuma y’imikino iherutse kubera mu Rwanda ya FIFA Series 2026.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Muhawenimana Claude yamaze kwandikirwa na Komite Nyobozi ihagarariye abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, amenyeshwa ko ahagaritswe by’agateganyo ku nshingano zo kubabera Perezida.

Uretse kumwandikira bamumenyesha ko bamuhagaritse, aba bagize iyi Komite Claude abereye umuyobozi, banamaze kwandikira Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bamumenyesha ko bahagaritse uyu Muyobozi wabo.

Uyu mwanzuro wo guhagarika Muhawenimana, kwabanjirijwe n’Inama zitandukanye z’abagize iyi Komite ihagarariye abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, zabereye ku Cyicaro cya FERWAFA na zimwe mu zindi Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali.

Inama ziga ku ihagarikwa rye, zabaye ku wa 4 indi iba ku wa 9 Mata 2026, zibera ahantu hatandukanye, ziga ku bibazo biri muri iyi Fan-club.

Ku wa 4 Mata uyu mwaka, habaye inama ya Komite Nyobozi y’aba bafana b’Amavubi, yigaga ku byo bise amakosa bashinja Muhawenimana Claude ayitumirwamo ariko ntiyayitabira.

Aba bongeye gukora indi nama tariki ya 9 uku kwezi, bandikira Muhaweninama bamusaba kuzaza gutanga ibisobanuro imbere ya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire na Komite Nyobozi ye, tariki ya 12 Mata 2026 ariko nabwo ntiyaza.

Nyuma y’izi nama zose aba bakoze, imyanzuro bayishyikirije FERWAFA ndetse iri Shyirahamwe ryemeza ko ryayakiriye.

Amakuru kandi avuga ko nyuma yo guhagarika Claude kuri izi nshingano, imyanzuro yahawe Umuhesha w’Inkiko kugira ngo ayimugezeho ndetse ayimugezaho biciye ku muyoboro wa WhatsApp tariki ya 10 Mata 2026.

Intandaro yo kumugarika, bivugwa ko ari amafaranga angana na 3,000,000 Frw yagenewe abafana b’Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026 ariko ntabagereho ndetse ntanace kuri Konti za Fan-club y’Amavubi nk’uko byagakwiye kuba bikorwa.

Abasinye ku myanzuro ihagarika Muhawenimana, ni Anita Kivuye usanzwe ari Visi Perezida we, Minani Hemedi Ushinzwe Ubukangurambaga, Bayingana Innocent usanzwe ari Umubitsi, CIP [Rtd] Kayitana Vincent Ushinzwe Umutekano na Vandamme Watchuma Ushinzwe ibikoresho by’iyi Fan-club [Logistique].

Bimwe mu bivugwa ko Claude aregwa n’abo bakorana, harimo kujya muri FERWAFA kubahagararira ariko akagenda mu izina rye aho kugenda mu izina ry’abafana b’Amavubi ndetse mu gihe asabwe ahacishwa ubufasha bw’abo bafana, agatanga ibye [Emails na Konti za Banki].

Mu myaka 12 iyi Komite imaze ishyizweho ngo ihagararire abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, bivugwa ko bamusabye kenshi kujya atumiza inama kenshi ngo abahe raporo z’ibyo baba bamutumye ariko ntabikore.

Aganira na UMUSEKE, Muhawenimana Claude yahakanye ibi byose bimuvugwaho ndetse avuga ko abamuhagaritse batabifitiye uburenganzira.

Uretse kuba ari we muyobozi w’abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, ninawe uyobora aba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu ndetse ni inshingano amazemo imyaka myinshi.

Muhawenimana Claude [ubanza ibumoso] yahagaritswe by’agateganyo ku buyobozi bwa Fan-club y’Amavubi
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *