Iran yongeye gufunga inzira ya Hormuz

Inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli yo mu Isi, ikomeje kuba isubyo

Ubutegetsi bwa Iran bwongeye gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi, ku mpamvu buvuga ko ari uko Amerika yanze guhagarika ibikorwa byo kugota no gufunga ibyambu bya Iran.

Ni ibyatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, wavuze ko ibikorwa bya Amerika byo gukomeza gufunga ibyambu bya Iran n’amagambo y’ibikangisho ya Donald Trump yo ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutuma inzira ya Hormuz yongera gufungwa.

Iyi nzira yari yafunguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, nyuma y’uko Israel na Liban bigeze ku masezerano yo guhagarika imirwano mu minsi 10.

Iran nayo yahise yemera urujya n’uruza rw’amato atwara peteroli mu nzira ya Hormuz inyuzwamo igera kuri 20% y’ikoreshwa mu Isi yose, ibyatumye igiciro cya peteroli mu Isi kigabanyuka.

Igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda iimpinduramatwara za Kisilamu (IRGC) cyasohoye itangazo kivuga ko ubugenzuzi ku nzira ya Hormuz bwasubiye uko bwahoze, bivuze ko hanyura amato y’ibihugu runaka, Iran ivuga ko atari iby’abagambanyi cyangwa andi akahaca abanje kwishyura.

Mu itangazo IRGC yasohoye yavuze ko Amerika yakomeje ibikorwa byo kwiba n’ubushimusi bwo mu mazi mu byo yise gufunga.

Iti ” Kubera iyo mpamvu, ubugenzuzi ku nzira ya Hormuz bwasubiye uko bwahoze, iyi nzira y’amazi y’ingenzi ubu iri mu bugenzuzi bukomeye bukorwa n’ingabo.”

Izo ngabo zavuze ko urujya n’uruza rukomeza mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zikuyeho ibikorwa byo kubuza urujya n’uruza rw’amato ava muri Iran.

Perezida Donald Trump yavuze ko ibyo bikorwa bya Amerika bizavaho ari uko Amerika na Iran bageze ku masezerano afatika.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *