Amakuru avuga kuri Iran na America aracyari ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru, akenshi ingaruka z’intambara ibera mu gace Isi yose ikesha kubona ingufu cyane petrole na gaz bikoreshwa mu mirimo itandukanye ibyara ubukungu bw’ibihugu.
Kugeza ubu umuhora wa Hormuz urafunze, ku rundi ruhande Israel iryamiye amajanja ngo ibiganiro hagati ya America na Iran bipfe, maze ikomeze umugambi wo kurasa kuri Iran, ariko ku rundi ruhande Pakistan ikomeje gukomakoma, itegereje ko ku nshuro ya kabiri intumwa za America n’iza Iran zicara ku meza zikaganira.
Amakuru aravuga ko intumwa za America zaba zageze muri Pakistan mu biganiro bizatangira muri iki cyumweru kigiye kuza, indege ebyiri zo mu bwoko C17s za America zagaragaye zigwa ku kibuga mpuzamahanga cy’i Islamabad, ndetse ngo hoteli zikomeye Serena na Marriott zasezereye abari bazirimo bose, kandi zivuga ko zidatakira abantu kugera ku wa Gatanu w’icyumweru kigiye kuza.
BBC yasubiye mu magambo ya Perezida Donald Trump wemeza ko intumwa za America zerekeje muri Pakistan mu biganiro.
Yavuze ko “Intumwa zimuhagarariye zerekeje Islamabad, muri Pakistan – Bazaba bariyo ejo nimugoroba mu biganiro.”
Trump avuga ko “Turimo kubaha DEAL (ibyo uruhande rumwe rwemerera urundi baganira) nziza kandi ishyize mu gaciro, kandi ndizera ko bazabyemera kubera ko nibatabyemera Leta zunze Ubumwe za America zizahondagura ikintu cyose kitwa inganda z’ingufu, n’ikiraro cyose muri Iran.”
Perezida Trump avuga ko ibiganiro nibitagira icyo bitanga nta yandi mahirwe y’ “umugabo muzima” azaboneka uretse gushyira hasi inganda z’ingufu n’ibiraro byose mu buryo bworoshye.
Donald Trump ku rubuga rwe rwa X yashinje Iran kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara, akavuga ko Iran yarashe amasasu mu muhora wa Hormuz ku wa Gatandatu.
Yavuze ko Iran yarashe ku bwato bw’Ubufaransa n’ubw’Ubwongereza.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za America avuga ko icyemezo cya Iran cyo gufunga Hormuz gitangaje, mu gihe yemeza ko America yamaze gushyiraho uburyo bwo gufunga uriya muhora.
Yagize ati “Barimo kudufasha batabizi, kandi ni bo bahomba miliyoni 500$ ku munsi! Leta zunze ubumwe za America nta gihombo zifite.”
Leta zunze ubumwe za America na Iran byagiye mu biganiro i Islamabad tariki 11 Mata, 2026.
UMUSEKE.RW
