Nta muntu ukirembera mu rugo, ingamba zarafashwe kuri Malaria

Umuturage ashima uburyo Abajyanama b'ubuzima babitaho umunsi ku munsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyatangiye kwiyubaka mu nzego zose harimo n’iz’ubuzima, kuri ubu indwara ya Malaria yakomeje kurembya no kwica benshi muri Africa no mu Rwanda, yafatiwe ingamba hakoreshejwe Abajyanama b’Ubuzima.

Mu 1995, Guverinoma yatangije gahunda y’Abajyanama b’ubuzima nyuma yo kubona icyuho kinini kiri mu bakozi b’ubuzima  kandi abaturage bakeneye serivisi z’ibanze hafi yabo.

Intego yari ukugabanya imfu z’abana n’ababyeyi no kurwanya indwara nka Malaria, igituntu n’icyorezo cya SIDA.

Mu 2007 iyi gahunda yaje kuvugururwa, hashyirwaho uburyo buhamye bwo gutoranya abajyanama b’ubuzima kuri buri Mudugudu.

Uko bafasha kurandura Malaria …

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2025- 2026, abarwayi ba malaria bageze kuri 928,616. Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2024-2025 abarwayi bari barengaga Miliyoni imwe abandi 87 bicwa n’iyo ndwara.

Imibare igaragaza ko urugamba rwo kurwanya Malaria rugihari , ari nayo mpamvu Abajyanama b’ubuzima  ari ingenzi cyane mu kuyirwanya.

RBC ivuga ko raporo y’umwaka ushize, igaragaza 50% by’abavuwe na Malaria ,  bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.

Ese ikizere bafitiwe kirangana gute ?

Mukamfizi Alphonsine, ni umuturage wo mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uyu avuga ko kugeza ubu nta muturage ukirembera mu rugo kuko ubuvuzi bwabegerejwe bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.

Ati “ Turashima Leta y’Ubumwe kuko yatwegereje ubuvuzi bwegereye abaturage. Ubundi umuntu yarawaraga akarembera mu rugo cyangwa se no kugera kwa muganga abantu ari benshi ukaba waremberayo. Ariko urafatwa, ugahita wirukankira ku mujyanama w’ubuzima , bakatuvura. Basanga ufite Malaria bakaguha imiti utiriwe ujya ku ivuriro.”

Uyu avuga ko uretse kuvura na Malaria, abajyanama b’ubuzima bavura n’abana bakiri bato bagize uburwayi burimo n’impiswi.

Umujyanama w’Ubuzima avuga ko uruhare rwabo ari ingenzi

Abajyanama b’ubuzima biyumva bate ?  

Umubyeyi Judithe ni umujyanama w’Ubuzima wo muri uyu Murenge wa Nyamata , mu karere ka Bugesera .

Ati “Umujyanama w’ubuzima yita ku muturage. Uruhare rwacu ni uko hagabanyijwe imfu z’abantu barembera  mu rugo bikaba byabakurizamo gupfa. Abaturage bamwe bararwaraga , akarembera mu rugo ntabashe gukora ngo abashe gushaka ibitunga umuryango.  Nk’umujyanama w’ubuzima afite uruhare runini kuko iyo arwaye aza amugana, akamufasha agakira cyangwa akamufasha no kumuherekeza ku kigo Nderabuzima.”

Uyu avuga ko bamenya amakuru y’umuturage umunsi ku wundi kugira ngo babafashe mu gihe bagize ikibazo cy’uburwayi.

Munderere Viateur ni umujyama w’ubuzima. Ashimangira ko kugeza ubu bafitiwe ikizere n’abaturage kandi ko bagize uruhare rukomeye mu kurandura Malaria.

Ati “Ntabagushidikanya bitewe n’ibyiza babonye , uruhare abajyanama b’ubuzima bafite mu Mudugudu. Twarahuguwe kuvura Malaria tuyihereye imuzi, ibimenyetso byayo, uko ifata,uko yandura, n’ibiyitera.”

Akomeza ati “Buri mujyanama aba afite agace akoreramo mu ngo, kwa gusura urugo ku rundi, ayo makuru niho tuyamenyera.”

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko umujyanama w’ubuzima afite uruhare rukomeye mu gutuma umuturage aticwa na Malaria.

Ati “Aho kugira ngo umuturage ajye kwivuza bimufate urugendo runini cyangwa bimufate umwanya cyangwa hagize izindi mpamvu zishobora gutuma ativuza kare, iyo agiye kwivuriza ku mujyanama w’ubuzima biba biduhaye ko umuturage tumurinze Malaria y’igikatu ndetse ishobora no kumuhitana.”

Akomeza ati “ Abajyanama b’ubuzima badufasha kuvura kare ariko no gufasha umuturage kubona ubuvuzi bumwegereye kandi butamuhenze.”

RBC ivuga ko yifuza ko abantu bose barwaye Malaria, 60% bavurwa n’Abajyanama b’ubuzima.

U Rwanda  kuri ubu  intego rufite ni uko  mu 2030 , Malaria izaba yagabanutse ku kigero cya 70%.

Umujyanama w’Ubuzima wo mu Murenge wa Nyamata avuga ko bafitiwe ikizere n’abatutage
Epafrodite ashimangira intego ari uko mu 2030 Malaria izagabanuka ku kigero cya 70%

UMUSEKE.RW

Share This Article