DC Clement mu rukiko – “naganjwe n’umujinya”

DC Claement yasabye urukiko ko rwamurekura by'agateganyo

Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, asaba urukiko kumurekura aho yavuze ko yaganjwe n’umujinya.

Niyigaba Clement aregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo niho urubanza rwabereye nyuma y’uko rwari rwasubitswe tariki 20 Mata 2026 bitewe n’uko abunganira DC Clement bari bagaragaje ko batiteguye kuburana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 27 Werurwe 2026, itsinda ry’abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole ari na yo nyubako Niyigaba yarebereraga, bareba uko ari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo yari yasabye cyo gusana inzu ye.

Iryo tsinda ngo ryasanze aho gusana nk’uko yari yabisabye, Uragiwenimana yarimo kubaka inyubako nshya igizwe n’ibyumba bine by’amashuri atigeze asabira uruhushya, bumugira inama yo kubahiriza ibyo yari yemerewe.

Iryo tsinda ryasize rimusabye gukuraho inyubako yari yongeyeho ku neza, bitakorwa ibyo yubakaga bikaba byasenywa.

Bukomeza bugaragaza ko ubuyobozi bwasubiyeyo tariki 31 Werurwe 2026, kureba niba ibyo yasabwe yarabyubahirije busanga atarabikoze, buhita bushaka abantu bo kubisenya.

Uragiwenimana ngo yahamagaye umunyamakuru DC Clement, wahise atangira kugumura abaturage ababuza gusenya ayo mashuri.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yanabifatanyije no kwifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kwibasira ubuyobozi.

Hari nk’aho yagize ati “Ibi si ugusenya Clement, ahubwo ni ugusenya umutima, ni ugusenya igihugu kandi amateka azahinduka.”

Hari ahandi yandikiye Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ko “Urubyiruko rwawe ruzabaho rute ko agahinda kagiye kutwica?”

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko DC Clement yanakoresheje amagambo agaragaza ko ibiri gukorwa bimeze nka Jenoside.

Icyo gihe yagize ati “Ubundi ubuyobozi bw’iki gihe bumaze iki? Jenoside yongeye kugaruka mu Rwanda, ibyabaye 1994 ntaho byigeze bijya? Abanyarwanda bari bamaze kunga ubumwe none ibyabaye biragarutse.”

Ibyo n’ibindi birimo gukubita Umuyobozi Ushinzwe Imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor no gutera itafari rikamena ikirahure cy’imodoka Mutangana yari yahungishirijwemo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiye kuri izo mpamvu, busaba ko DC Clement yakurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kuri ibyo byaha akurikiranyweho.

DC Clement yireguye , agaragaza  ko aziranye na Uragiwenimana kuva kera kuko biganye mu mashuri yisumbuye ariko batangiye gukorana mu 2023.

Yemera ko bajya gusaba icyemezo cyo kubaka, basabye icyemezo icyo gusana aho kuvuga ko bagiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri kuko aho ubutaka bwari buri hari mu buhinzi avuga ko ibyabaye byose byatewe n’umujinya.

Yagize ati “Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu. Natekerezaga ko baramutse baje bagasanga turi kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baduhagarika.

Bakadusaba guhinduza imikoreshereze y’icyangombwa cy’ubutaka. Ayo ni amakosa twakoze akomeye cyane, tunicuza tunasabira imbabazi.”

Yemerera Urukiko kandi ko ashobora gutanga ingwate y’inzu afite mu Busanza ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw kandi ko n’ibindi yategekwa yabyubahiriza, Clement n’abamwunganira basaba ko yakurikiranwa adafunze.

DC Clement yatawe muri yombi tariki 1 Mata 2026, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye.

Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.

Clement yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *