Igisirikare cya Ghana cyagabweho igitero

Ingabo za Ghana (Photo Internet)

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko igitero cy’abantu batazwi cyaguyemo abasivile batatu, ubwo abo bantu barasaga ku modoka mu gace ka Binduri.

Agace Ghana irimo kagereye Sahel hakomeje kuvugwamo umutekano muke aho amabandi ashimuta abantu n’imitwe igendera ku mahame ya Islam yakomeje kugaba ibitero ku basivile.

Itangazo ry’igisirikare cya Ghana rivuga ko abantu batazwi bagabye igitero ku murongo w’imodoka z’abasivile n’iabasirikare bari baziherekeje byabereye ahitwa Binduri mu masaha ya mugitondo ku wa Mbere tariki 27 Mata, 2026.

Abasivile bagera ku 140 bari baherekejwe n’ingabo za Ghana bavuye ahitwa Bawku berekeza ahitwa Bolga nibwo imodoka zabo zarashweho hapfa abantu 3 n’undi arakomereka nk’uko itangazo ribivuga.

Ingabo za Ghana na zo ngo zasubije abo barasaga hapfamo 7.

Igisirikare cya Ghana kivuga ko cyakurikiye abo bantu umwe afatirwa mu musigiti aho yari yihishe. Hafashwe kandi imbunda yo mu bwoko bwa G3 n’amasasu.

Muri icyo gikorwa ngo hafashe abandi bantu 10 bakekwaho uruhare muri icyo gitero ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ubusanzwe Ghana ni kimwe mu bihugu byo mu karere ka Africa y’Iburengerazuba bitekanye, ariko imitwe yitwaje intwaro ivugwa mu bihugu bituranye na yo by’umwihariko Nigeria.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *