Umugabo wo mu Buhinde yataburuye umurambo wa mushiki we wari umaze amezi atatu apfuye, awujyana kuri Banki ngo bamuhe amafaranga mushiki we yari yarabikije nyuma y’uko bamubwiraga ko nyiri kubitsa amafaranga ari we uzaza kuyabikuza.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, mu gace ka Malipasi mu Karere ka Keonjhar mu Burasirazuba bw’u Buhinde.
Ibinyamakuru byo mu Buhinde birimo Hindu na Times of India byatangaje ko Jitu Munda yagiye kuri Banki ashaka kubikuza amafaranga Rs 20,000, angana n’amafaranga ibihumbi 309 Rwf, aya akaba bwari ubwizagame bwa mushiki we wapfuye mu mpera za Mutarama 2026.
Banki yamusubije ko amafaranga abikuzwa n’uwayabikije bitaba ibyo akazana impapuro zibyemeza ko adahari.
Uyu mugabo yabasobanuriye ko uwabikije amafaranga amaze amezi atatu yarapfuye, Banki imusaba kuzana ikibyemeza.
Uyu mugabo avuga ko atiyumvishaka ukuntu bamusaba icyemeza ko umuntu yapfuye ko kandi yagiye kuri Banki inshuro nyinshi ntibakumva ibisobanuro bye.
Ati ” Nababwiye ko uwo bambaza yapfuye ariko banga kunyumva bagakomeza bansaba kuzana nyiri konti ngo mbashe kubikuza amafaranga.”
Akomeza agira ati ” Nagize umujinya mpinga imva ye nzana ibisigazwa by’amagufa ye kugira ngo mbereke ko uwo bantuma yapfuye kera.”
Nyuma yo kubona umugabo uzanye igikanka cya mushiki we wapfuye, abo muri Banki bagize ubwoba bahamagara inzego zishinzwe umutekano, uyu mugabo asobanura icyabimuteye.
Yasobanuriwe inzira bizacamo akazana impapuro zerekana ko mushiki we yapfuye nawe agahabwa amafaranga.
Nyuma uyu mugabo yarongeye ajya gushyingura mushiki we.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
