Umusirikare w’Ubufaransa yiciwe muri Lebanon

Abasirikare b'Abafaransa bari muri Lebanon mu bikorwa byo kugarura amahoro (Photo Internet)

Perezida Emmanuel Macron yemeje ko umusirikare w’igihugu cye, Sergeant-Chef Florian Montorio wari mu bikorwa by’amahoro yiciwe muri Lebanon/Liban.

Yavuze ko uyu musirikare yishwe mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu mu majyepfo ya kiriya gihugu cya Lebanon.

Perezida Marcon avuga ko abandi basirikare batatu bakomeretse bajyanwa kuvurwa nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro (Unifil).

Yavuze ko amakuru ahari ari uko kiriya gitero cyagabwe n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Macron asaba inzego z’ubutegetsi muri Lebanon guta muri yombi abakekwaho gukora kiriya gikorwa.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon, Nawaf Salam yamaganye yivuye inyuma kiriya gitero cyagabwe ku ngabo z’Ubufaransa ziri mu butumwa bwa UN, (Unifil).

Yanditse kuri X ko “yatanze amabwiriza ko hakorwa iperereza kugira ngo hagaragazwe uko icyo gitero cyakozwe, kandi abagikozwe babiryozwe.”

Nawaf Salam yavuze ko igikorwa nka kiriya kigira ingaruka ku gihugu cya Lebanon, n’umubano wacyo n’ibihugu by’inshuti ku Isi, bikomeza kuyifasha.

Salam ntabwo yigeze akomoza ku bantu baba bari inyuma ya kiriya gitero.

Lebanon imaze igihe igabwaho ibitero na Israel, mu gihe umutwe wa Hezbollah bivugwa ko uhabwa intwaro na Iran ukomeza kwirwanaho muri icyo gihugu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *