Umuryango OIPPA winjiye mu rugamba rwo kurwanya inda zitateguwe

Mu nteko y’abaturage, OIPPA niho yatangirije ubu bukangurambaga

Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) winjiye mu rugamba rwo kurwanya  inda zitateguwe no gukundisha abakobwa kwishakamo ibisubizo aho kumva ko babitegereje ku babagusha mu bishuko.

Ni umushinga w’imyaka itatu wiswe “Imbibi”, watangijwe na OIPPA ku wa 28 Mata 2026, uzashyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Umuryango wa OIPPA, Dr Nicodeme Hakizimana, yabwiye UMUSEKE ko basanze bamwe mu babyeyi n’urubyiruko batazi neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Avuga kandi ko hari ababyeyi bafite imyumvire yo kutaganiriza abangavu n’ingimbi ku buzima bwabo, bikaba biha icyuho ababashuka, bikabashyira mu byago birimo no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Agira ati: “Uyu munsi twagize amahirwe yo guhura n’abaturage, tuganira ku bijyanye n’uburenganzira n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’ingaruka ku mwangavu watewe inda imburagihe no ku muryango we.”

Dr Hakizimana akomeza avuga ko, ku bufatanye n’imiryango itandukanye irimo NUDOR, ubu bukangurambaga buri gukorerwa mu turere dutandatu.

Ati: “Twiteze ko inda zitateguwe zizagabanuka mu rubyiruko, ndetse n’imiryango ikamenya uburenganzira bw’abana babo, abakorewe ihohoterwa bagatanga amakuru kandi bagahabwa ubutabera.”

Avuga ko, by’umwihariko, bizafasha kurandura ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga, abagira uruhare muri ryo bagahanwa by’intangarugero, ndetse bikazamura n’iterambere ry’imiryango.

Umuryango OIPPA kandi ugaragaza ko wishimira ko ubu ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu basigaye babafata nk’abandi bana, kuko mbere byabaga bigoye.

Umuyobozi w’Umuryango wa OIPPA, Dr Nicodeme Hakizimana

Urukundo Marie Claire wo mu Mudugudu Wururaza, avuga ko kugira ngo kurwanya inda zitateganyijwe bigerweho, bisaba ubufatanye n’ababyeyi ndetse n’abangavu ubwabo bakagira uruhare rukomeye mu kwirinda ababashuka.

Ati: “Ni ukugerageza kwereka abangavu ingaruka mbi z’imyitwarire idahwitse, hanyuma tukabafasha kwirinda umuntu wese ubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.”

Benimana Bernard, umukozi w’Umurenge wa Bumbogo ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana, yashimiye OIPPA avuga ko ubu bukangurambaga buzafasha abaturage, kuko hari byinshi batari bajijukiweho.

Ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato kigaragara nk’igihangayikishije, aho usanga hari n’abaziterwa n’abo bafitanye isano, ariko ntihatangwe amakuru, mu byo bita guhishirana.

Mu nteko y’abaturage, OIPPA niho yatangirije ubu bukangurambaga
Hasobanuwe ingaruka zigera ku watwaye inda itateguwe, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange

Habayeho n’igikorwa cyo kuremera imiryango ibiri y’abafite ubumuga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *