Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryashyizeho ibihano bikakaye ku bakinnyi bazajya bavuga bapfutse umunwa nk’uko byajyaga bigenda mu marushanwa atandukanye.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yihariye y’Urwego rushinzwe Amategeko Mpuzamahanga ya Ruhago (IFAB) yabereye i Vancouver muri Canada ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, ahemerejwe impinduka ebyiri mu mategeko.
Mu bindi IFAB yemeje, ni uko abakinnyi bava mu kibuga bagaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi bazajya bahabwa ikarita itukura.
Ibi bibaye nyuma y’ibyabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika wahuje Maroc na Sénégal muri Mutarama uyu mwaka.
Izi mpinduka zombi mu mategeko zemejwe na IFAB, zigahabwa umugisha na FIFA, zizatangira gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ikibazo cy’abakinnyi bapfuka ku munwa cyafashe indi ntera muri Gashyantare nyuma y’uko umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, yazamuraga umupira we ubwo yavugishaga rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr mu mukino wa UEFA Champions League.
Uyu Munya-Argentine yashinjwe gukorera irondaruho Vinicius ndetse abanza guhanishwa igihano cyo kudakina umukino umwe. Nyuma y’iperereza ryakozwe na UEFA, Prestianni yahamijwe iyo myitwarire mibi yo kuvangura, ahagarikwa amezi atandatu arimo atatu asubitse.
Umusifuzi ni we uzajya ukora isesengura ry’ibyabaye byose mbere yo gutanga ikarita.
Muri Gashyantare, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagize ati “Niba ntacyo uhisha, ntikwiye gupfuka ku munwa.”
Ku bijyanye n’abatishimira ibyemezo by’abasifuzi, hemejwe ko itegeko rishya rinareba abandi bose bagize ikipe bashishikariza abakinnyi kuva mu kibuga, atari abakinnyi gusa.
Hemejwe kandi ko ikipe izatuma umukino uhagarara, izajya iterwa mpaga.
FIFA yemeje kandi ko ikarita ya kabiri y’umuhondo mu Gikombe cy’Isi, izajya ivaho nyuma yo gusoza amatsinda na nyuma ya ¼ mu kwirinda ko hari abakinnyi benshi basiba imikino.
Abakinnyi bazakina Igikombe cy’Isi cya 2026 bashobora kuzajya berekwa ikarita itukura mu gihe bapfutse umunwa bavugisha abo bahanganye mu gihe habayeho kutumvikana cyangwa guhangana.

UMUSEKE.RW
