Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi.
Umubare nyawo w’abana b’ingagi bazahabwa amazina muri uyu mwaka wa 2026 nturanatangazwa kuko biterwa n’abana bavutse mu mwaka ushize.
Icyakora, ubusanzwe umubare ukunda kugarukira hagati ya 20 na 25. Muri 2025 hiswe abana 40 ariko harimo n’abari bariyongereye ku rutonde rw’abatariswe mu myaka yabanje.
Raporo y’umwaka wa 2025 y’Ibikorwa by’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), mu byakozwe mu ishoramari, ubucuruzi n’ubukerarugendo, yagaragaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685$ bigizwemo uruhare n’abantu benda kugera kuri miliyoni n’igice barusuye.
Pariki y’Ibirunga ibarizwamo abana b’Ingagi, yakira abashyitsi bari hagati ya 25,000 na 30,000 buri mwaka.
Leta y’u Rwanda irateganya umushinga wo kwagura iyi Pariki mu rwego rwo gutuma irushaho gukurura abayisura.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izongerwaho hegitari 3740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu zingana na hegitari 16000.
Ni umushinga uzakorwa mu byiciro bizagenda bishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka iri hagati y’10 na 15 ukazarangira wose muri rusange ushowemo miliyoni 230 z’Amadorari ya Amerika, harimo azatangwa na Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, inguzanyo ndetse n’impano.

UMUSEKE.RW
