MINEDUC iri gusuzuma imikorere ya za Kaminuza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye ibikorwa byo gusura Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda mu rwego rwo kureba imikorere yabyo n’uburyo ireme ry’uburezi bitanga rihagaze.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, gihera muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko iyi  gahunda yatangiye yo gusura Kaminuza zose n’amashuri makuru igamije kureba uburyo akora, ibikoresho afite niba biganisha ku ireme ry’uburezi.

Yagaragaje ko nko muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ibyumba bya ‘laboratory’ bahasanze bitanga icyizere.

Ati ” Icyo dushaka ni ukuzamura imbaraga y’ibi byumba, bikagira ibikoresho byose bakeneye babigire noneho abanyeshuri igihe bazaba basohoka muri Kaminuza bazajye bajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije kugira ngo biteze imbere bakore akazi kabo neza banafashe mu guteza igihugu imbere.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko iyo umunyeshuri asoje amasomo ya Kaminuza atari toje neza ku buryo ibintu bikora, asigara inyuma mu kazi.

Ati ” Ni ngombwa ko bazajya bitoza bakamenya neza ibyo bagiye gukora basohotse muri Kaminuza kandi bakomgera ubumenyi kugira ngo nibajya hanze bagiye gukora bajye batangira akazi bakora neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) Dr. Kadozi Edouard, we yavuze ko mu minsi izaza bazatangira gukora inyigo kugira ngo barebe koko niba amafaranga asabwa umunyeshuri iyo aje kwiga muri kmainuza ahwanye n’amasomo akenewe ku isoko.

Ati “Ni ukugira ngo n’ushobora gushyiramo ayo mafaranga yige azabone ireme ry’uburezi ryiza rimuha ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo.”

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025 yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026 yagaragaje ko ubu umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri makuru, kaminuza no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wazamutse ugera kuri 153.318, uvuye kuri 130.474 bigaragaza izamuka rya 17,5% mu mwaka umwe.

Abayobozi mu nzego z’uburezi batambagiye inyubako za UR-CST
Bimwe mu bikoresho basanze muri ‘laboratory’ ya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
Abayobozi mu nzego z’uburezi batangiye kugenzura Kaminuza n’amashuri makuru
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yanyuzwe n’ibikoresho yabonye muri laboratory ya UR-CST

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *