Varisito Ndayishimiye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aravuga ko umushahara ahembwa ari intica ntikize ku buryo utabasha kumutunga we n’umuryango we.
Yabigarutseho mu cyumweru gishize, imbere y’imbaga yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo byabereye kuri Stade Ingoma i Gitega.
Mu mbwirwaruhame ndende, Ndayishimiye yagaye cyane abakozi ba Leta binubira umushahara bahembwa, abibutsa ko na we amafaranga Abarundi bamuhemba atamutungira umuryango.
Yabwiye abakozi ba Leta ko bakwiriye gucika ku ngeso nk’iy’abana bahora bumva ko ba se babagurira inyama ariko batitaye aho zituruka.
Yagize ati: “Nanjye ndi umukozi wa Leta ndabizi ko umushahara ari muto, reka mbabwire njyewe amafaranga mpembwa ndabizi ko atantunga.”
Yasobanuye ko abantu bazi ko nk’Umukuru w’Igihugu ari umutunzi wa mbere, ku buryo benshi birirwa bamusaba amafaranga, kandi nawe ayo ahembwa atamuhaza.
Ati: “Ni cyo gituma nahise nigira inama yo gukora ibikorwa byanjye, nkahinga nkorora kugira ngo mbone ikintunga.”
Ndayishimiye yavuze ko nubwo ahembwa amafaranga macye, atajya mu muhanda ngo yigaragambye, kuko azi neza imiterere y’ubukungu bwa Leta ye.
Yavuze ko ubwo yatangiraga gukorera Leta mu mwaka wa 2004, yarebye umushahara yahabwaga asanga utazigera umutunga we n’umuryango we cyangwa ngo umuvane mu bukene, ngo yahise yaka ideni atangira korora inkoko.
Yagize ati: “None guhembwa ibihumbi 94 Fbu ukaba ukodesha inzu y’ibihumbi 85 Fbu, mumbwire watunga gute umuryango? None ko icyo gihe ntigaragambije.”
Umushahara wa Perezida Ndayishimiye ungana na miliyoni 10 FBu ku kwezi, ariko hakiyongeraho miliyoni 3 FBu ahabwa buri munsi, zingana na miliyoni 90 FBu ku kwezi, zo kumutunga we n’umuryango we.
Ndayishimiye ahabwa kandi icumbi, uburinzi buhoraho, imodoka, ibikomoka kuri peteroli, kwishyurirwa ingendo, amafaranga yo kwakira abashyitsi, amazi, amashanyarazi, telefone, ubuvuzi, imyambaro n’ibindi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
