Uwahoze ayoboye ishuri ry’imyuga araregwa kunyereza miliyoni 227Frw

Akarere ka Karongi kari mu ibara ry'umutuku ugaragara cyane

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School, ryo mu Karere ka Karongi.

Uyu afunganye n’abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).

RIB ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana miliyoni 226,7Frw yanyerejwe.

Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko RIB ibivuga.

RIB iraburira abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage, no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *