Minisitiri Mukazayire yasuye abana biga umupira mu Budage

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire uri mu ruzinduko mu Budage, yasuye ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Bayern (FC Bayern Academy), aho yahuye n’abakinnyi b’Abanyarwanda bari gufashwa kongererwa ubumenyi n’ubuhanga muri ruhago.

Muri abo bakinnyi basuwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, harimo David Okoce na Barthazar Ndayishimiye, uri muri gahunda yo gushakirwa ikipe kugira ngo harebwe uko yakina mu buryo bw’ababigize umwuga.

Uretse gusura aba bana, Minisitiri kandi yanitabiriye umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League wahuje amakipe afitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, warangiye PSG igeze ku mukino wa nyuma ku ntsinzi y’ibitego 6-5 mu mikino yombi.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye abana bigishwa umupira w’amaguru mu ishuri rya Bayern Munich ryo mu Budage
Yanarebye umukino wabereye kuri Stade Allianz Arena ya Bayern Munich

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *