Nyanza: Abandi bayobozi babiri ba koperative ‘Umoja ni Nguvu’ icunga umutekano mu isoko rya Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi batawe muri yombi mu gihe hari abandi bafunzwe, n’ “abatorokeye hanze y’u Rwanda”.
Hashize iminsi inzego zibishinzwe zikora iperereza muri koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu’.
Abaherukaga gutabwa muri yombi ni Perezida wa koperative witwa Pascal, Hategekimana Vincent wari ushinzwe abakozi ndetse na Charles Kayumba ushinzwe gucunga abakozi.
Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo.
Baregwa ko banyereje amafaranga arenga miliyoni 17Frw (17,000,000frws)
Bo baburanye mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwanzura ko hari impamvu zikomeye zituma bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ntibanyuzwe n’icyemezo barajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, bakaba bategereje icyemezo cy’urukiko mu gihe ubu bafungiye mu igororero rya Huye.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ku wa 14 Gicurasi 2026 inzego zibishinzwe zongeye guta muri yombi abayobozi babiri bari bashinzwe gusinyira amafaranga abikuzwe cyangwa asohoke muri iyi koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu’.
Abatawe muri yombi ni Eliot n’uwitwa Primitive.
Abakurikiranye aya makuru bavuga ko na bo ibyo bakekwaho bifitanye isano n’ariya mafaranga yanyerejwe.
Amakuru kandi avuga ko hari abandi bagishakishwa, gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko mu bashakishwa harimo abatorokeye hanze y’igihugu.
Zimwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo UMUSEKE twazibajije ntiziragira icyo zidutangariza.
Abanyamuryango b’iriya koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu’ barateranye bahita banashyiraho abandi bayobozi, aho Perezida w’iriya koperative watowe ari Rtd Major Jean Bosco Kayinamura Mubarakh.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
