Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi baturage bo mu Karere ka Gakenke, basaba inzego bireba ko hagira igikorwa Urwibutso rw’akarere rwa Buranga rukagurwa, ndetse rukongerwamo ibimenyetso by’amateka mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka y’ibyahabereye.
Byagarutsweho ubwo abakozi b’ikigo cy’ikigega cyihariye cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’inyamaswa n’ibinyabiziga, SGF, ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke n’abaturage, bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanaremerwa imiryango irindwi y’abarokotse Jenoside batishiboye babafata mu mugongo, no kuzamura urwego rw’imibereho yabo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Buranga, bavuga ko n’ubwo imibiri irimo ishyinguye mu cyubahiro aho idashobora kwangirika, ariko banifuza ko rwakwagurwa rukanashyirwamo amateka ahagije y’ibyabereye muri ako gace kuruta kubisobanurira abahasura mu magambo gusa.
Twagirayezu Felecien yagize ati “Kuba imibiri y’abacu iruhukiyemo hano itanyagirwa ni byiza, gusa ubona ko inyubako ni nto ku buryo n’abahasura iyo ari benshi imvura ikagwa ntibabona aho kugama, ikindi hagakwiye kuba hari ibimenyetso bihagije by’ibyahabereye aho kubisobanura mu magambo gusa, ndetse hakanashyirwa urukuta rw’amazina n’amafoto y’abaharuhukiye mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka.”
Umuyobozi w’agateganyo mu kigega cyihariye cy’ingoboka, Nibakure Frolence, nawe ashimangira ko mu nzibutso bagiye basura ahandi mu gihugu, urw’Akarere ka Gakenke rukeneye kwagurwa, ndetse hakongerwamo n’ibimenyetso, asaba ko byaba ubufatanye bwa buri wese
Yagize ati “Tujya gutegura gusura Urwibutso rwa Gakenke twagendeye ku mibereho y’abarokotse ari na yo mpamvu hari abo tworoje inka, ikindi dukurikije izindi nzibutso twasuye ubona ko hano hakwiye umwihariko wo gusigasira ibimenyetso by’ibyahabereye bigashyirwa mu Rwibutso bikabikwa neza, hakitabwaho natwe hari umusanzu wacu twatanze, ariko ari abayobozi n’abandi twakwishyira hamwe tukareba icyakorwa tugasigasira amateka yacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Naphtal, yizeza abaturage ko ubusabe bwabo bwumvikanye cyane ndetse ko bufite ishingiro yemeza ko byose bizakorwa mu gihe kitazarambirana.
Yagize ati “Icyambere turishimira ko hari intambwe yatewe, ariko n’ibyo bavuga bifite ishingiro twabibonye n’Akarere karabizi, imbago zarwo zigomba kwagurwa n’ubutaka bwarabonetse, Urwibutso rugomba kuba ruvuga uhasura akisobanurira bidasabye umwanya munini w’ubuhamya bubisobanura, hakajya inyandiko n’andi nateka, Urwibutso burya rugira ijwi ryarwo, ibi byose bizihutishwa ubu busabe buzasubizwa mu gihe kidatinze.”
Urwibutso rwa Buranga ari na rwo rw’Akarere ka Gakenke ruherereye mu Murenge wa Kivuruga, rwubatswe mu 2014, rushyinguyemo imibiri 889 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye mu nzibutso eshatu zahujwe arizo, Cyabingo, Janja na Rushashi.

UMUSEKE.RW
