Kayitare David ashobora kongera gusifura ‘Derby’ y’i Kigali

Mu gihe habura iminsi mike ngo hakinwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, umusifuzi ukiri muto, Kayitare David ashobora kuzasifura uyu mukino ku nshuro ya Kabiri.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko nta gihindutse, Kayitare Davida ari we uzayobora uyu mukino uba uhanzwe amaso na benshi.

Mu gihe byaba bibaye, yaba ari inshuro ya Kabiri Kayitare asifurira APR FC na Rayon Sports nyuma yo gusifura umukino wazihuje ku munsi wa Munani wa BK Pro League y’uyu mwaka.

Bivugwa ko Kayitre azungirizwa na Mutuyimana Dieudonné na Mugabo Eric nk’abasifuzi b’ibitambaro.

Kayitare David ashobora kongera gusifurira APR FC na Rayon Sports
Aherutse kuzisifurira ku munsi wa munani wa Shampiyona

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *